Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri 2021 ubwo mu Karere ka Ruhango hizihirizwaga umunsi mpuzamahanga wo gukuramo inda mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Ruhango bwatangaje ko kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2020 kugeza ubu bimaze kuganwa n’abantu bagera kuri 40 basaba gukuzamo inda kuko bazitewe batabyifuza.
Nkurikiyimana Edmond umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Bitaro by’Intara bya Ruhango yavuze ko abantu 40 bamaze gukuriramo inda.
yagize ati “Kuva mu mpera z’umwaka ushize tumaze kwakira abantu 40 barimo 12 b’abana batewe inda bafashwe ku ngufu. Abo baraza tukabaha ubujyanama mu mategeko, abaganga bakabaganiriza na serivise bakayihabwa uko itegeko ribiteganya.”
Mu Rwanda gukuramo inda ni icyaha gihanwa n’amategeko kuko ingingo ya 123 n’iya 124 y’igitabo cy’ibyaha n’ibihano yerekana ko ukuyemo inda akabihamywa n’urukiko .
Gusa ingingo ya 125 itanga irengayobora ikagaragaza ibice bitanu aho nta buryozwacyaha bubaho iyo umuntu yakuyemo inda bikorewe kwa muganga wemewe.
Harimo kuba uwatewe inda ari umwana utaruzuza imyaka 18, kuba umugore yaratewe inda afashwe ku ngufu, umugore yarashyingiwe ku ngufu atabishaka, kuba utwite yaratewe inda n’uwo bafitanye isano ku gisanira kitarenze icya kabiri n’igihe byemejwe n’abaganga ko inda atwite ishobora kumutera ibibazo cyangwa ikabitera umwana.
Umwe mu wakuriwemo inda muri ibyo bitaro yavuze ko yari yarayitewe afite imyaka 17, bikamuviramo guhagarika ishuri.
yagize ati “Nkimara kumenya ko ntwite numvise mpangayitse kuko nahise mva no mu ishuri kuko nigaga mu wa kabiri w’amashuri yisumbuye. Kwa muganga baramfashije bayikuramo neza abanyitaho, kuri ubu nasubiye ku ishuri nta kibazo mfite.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Busabizwa Parfait, yavuze ko itegeko rijyanye no gukuramo inda baryitezeho kurengera ubuzima bw’Abanyarwanda.
yagize ati “Amategeko yagiye ashingiye ku bibazo byari bisanzwe bihari kuko hari abifuzaga gukuramo inda ariko bakabikora ku buryo butanoze bikabatwara ubuzima. Biradusaba ubukangurambaga kugira ngo abaturage bamenye aya mategeko.”
Iryo tegeko riteganya ko iyo umwana utaruzuza imyaka 18 ahohotewe agaterwa inda akifuza kuyikurirwamo ariko ababyeyi be batabyemera, icyo gihe hashyirwa mu bikorwa icyifuzo cy’umwana.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube