Mu karere ka Ruhango, mu murenge wa Byimana, Ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri cya Heroes Integrated Technical Secondary School ,buravuga ko abanyeshuri bose bakigaho batorotse mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu bakivamo barigendera.
Ni Nyuma yaho hari hashize iminsi kivugwamo ibibazo birimo no kudahemba abarimu bagahagarika akazi.
Iki kigo kigagamo abana 45 buri bo 32 bagicumbikamo, Bose batorotse uyu wa 29/11/2023 mu rucyerera saa kumi nimwe barigendera.
Senguyumva Abdul ,ufite ubwenegihugu bwa Amerika n’u Rwanda ari nawe nyiri iki kigo, avuga ko ari ubugambanyi bwakozwe na bamwe mu bakozi b’akarere ka Ruhango, avuga ko, iki kigo yacyeguriwe batabishaka,Ati:”Ikigaragaza ko harimo ubugambanyi, haje Imodoka iparika kure y’ikigo itwara abanyeshuri mu bigo bitandukanye”.
Mukangenzi Alphonsine, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko, abana ubwabo aribo ubwabo bahisemo kuva mu kigo kubera bari bafashwe nabi, Ati:”Abarimu bari bahagaritse kwigisha, abana babonye batari kwiga bahisemo kwigendera, ikiri gukorwa nuko abana aho bakomereje amasomo turimo kuvugana nabo kugirango bakomeze amasomo yabo”.
Umunyamakuru yagerageje kugana muri kimwe mu kigo kivugwaho kwakira abana benshi ntibyakunda, yageze kuri Ecole Technic saint Trinity de Ruhango ntibyakunda ko avugana n’ubuyobozi.
Amakuru akomeje kuba urujijo bisaba ko inzego zabyinjiramo nuko,akarere kavuga ko abanyeshuri aribo bahisemo gutoroka, ubuyobozi bw’ikigo bwo buvuga ko ari akagambane bakorewe na bamwe mu bayobozi b’akarere.
Haribazwa aho, aba banyeshuri bakuye ibyangombwa byatumye bakirwa mu bindi bigo mu gihe amasomo ageze hagati
SRC: RADIOTV1
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.