Rusesabagina na Nsabimana ’Sankara’ bagiye kurekur

Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte ’Sankara’ bahamijwe ibyaha by’iterabwoba barafungurwa kuri uyu wa Gatanu ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, nk’uko amakuru yizewe agera kuri IGIHE abyemeza.

Urukiko rukuru – Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi – muri Nzeri 2021 rwakatiye Rusesabagina gufungwa imyaka 25, naho Nsabimana Callixte ’Sankara’ akatirwa imyaka 20, nyuma yo kubahamya ibyaha by’iterabwoba bifitanye isano n’ibitero byakozwe n’umutwe wa MRCD/FLN, mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe, mu myaka ya 2018/2019 .

Icyo gihe umutwe wa MRCD-FLN wayoborwaga na Rusesabagina, Nsabimana akawubera umuvugizi. Muri ibyo bitero, wishe abantu 11 barimo abana batatu. Ni ibitero byanakomerekeyemo benshi, imitungo yabo irangizwa indi irasahurwa.

Muri Mata 2022, Urukiko rw’Ubujurire rwagumishijeho igifungo cy’imyaka 25 Urukiko Rukuru rwahanishije Rusesabagina, mu gihe Nsabimana ’Sankara’ yagabanyirijwe igihano, avanwa ku myaka 20 ahanishwa 15 nyuma yo gutakamba.

Ni urubanza rwari rumaze igihe, kuko nka Nsabimana Callixte yatangiye kuburana muri Gicurasi 2019.

Amakuru avuga ko icyemezo kibafungura gitangazwa kuri uyu wa Gatanu nyuma y’inama y’abaminisitiri. Ni nyuma y’uko Rusesabagina yandikiye Perezida Kagame asaba imbabazi, ndetse akiyemeza kutazongera kugira uruhare muri ibi byaha.

Biteganyijwe ko bazasohoka muri gereza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Amakuru avuga ko Rusesabagina azahita yerekeza muri Qatar, nyuma y’iminsi mike akazakomereza muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho afite uburenganzira bwo gutura.

Ubwo yaburanaga, Rusesabagina yageze aho yivana mu rubanza, avuga ko atizeye ko azabona ubutabera. No mu bujurire, yanze kwitabira iburanisha.

Nubwo ubushinjacyaha bwamusabiraga gufungwa burundu, umucamanza yamugumishirijeho imyaka 25 kubera ko kuba ari ubwa mbere yari akoze icyaha, nk’impamvu nyoroshyacyaha. Nsabimaa we yagabanyirijwe igihano kubera kwicuza, ndetse akorohereza ubutabera.

Muri uku kwezi, Perezida Kagame yatangaje ko hari ibiganiro bihari ku kibazo cya Rusesabagina, ku buryo ashobora kubabarirwa.

Yabitangaje mu kiganiro yatanze mu Nama Mpuzamahanga yiga ku mutekano w’Isi (Global Security Forum) iri kubera i Doha muri Qatar.

Perezida Kagame yavuze ko amateka y’u Rwanda yagiye yerekana ko ari igihugu gishaka kujya imbere, rimwe na rimwe kigafata ibyemezo bamwe bumvaga bidashoboka.

Yatanze urugero ku buryo n’abahamijwe ibyaha bikomeye nka Jenoside yakorewe Abatutsi, bababariwe bakabasha gusubira mu muryango nyarwanda.

Ati “Hari ibiri gukorwa kuko ntabwo turi ba bantu bafunze umutwe badashaka kujya mbere. Ugiye no mu mateka yacu, hari aho twageze dutanga imbabazi ku byaha bitababarirwa, abantu bagize uruhare muri Jenoside n’ibindi. Benshi muri bo bararekuwe, ni ukubera iyo myumvire yo kudashaka guheranwa n’amateka.”

Perezida Kagame yavuze ko hari ubwo kugira ngo igihugu kijye imbere, “bisaba ikiguzi kinini ariko guheranwa n’amateka mu gihe wari ukeneye kujya imbere, nibyo bihenze cyane kurushaho.”

Kuva Rusesabagina yafatwa, ibihugu nka Leta zunze ubumwe za Amerika abereye umuturage n’u Bubiligi afiiye ubwenegihugu, byakomeje kumusabira kurekurwa.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *