Rusesabagina yakatiwe imyaka 25, Sankara agabanyirizwa igihano.

Urukiko rw’ubujurire rwategetse ko  Paul Rusesabagina afungwa imyaka 25, Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Major Sankara agafungwa imyaka 15.

Urukiko kandi Rwabahamije ibyaha by’iterabwoba bifitanye isano n’ibitero umutwe witwaje intwaro wa MRCD-FLN wagabye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda, ku bicebikoze kuri Pariki ya Nyungwe mu mwaka w’2018 n’2019.

Ubwo hari tariki ya  20 Nzeri 2021 urukiko Rukuru rwari rwarakatiye Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25, rukatira Sankara igifungo cy’imyaka 20 ku mpamvu nyoroshyacyaha.

Gusa kuri iyi nshuro  Rusesabagina ntiyigeze yitabira ubujurire bwatanzwe n’Ubushinjacyaha kubera ko kuva muri Werurwe 2021 yatangaje ko atazongera kwitabira iburanisha ryari rigeze hagati, kubera ko ngo atiteze ubutabera mu Rwanda.

Sankara yari yasabye urukiko kumugabanyiriza igihano, kikagera ku gito gishoboka cy’imyaka itanu, abishingira ku kuba yarafashije ubutabera kubona amakuru bwifashishije muri uru rubanza.

Paul Rusesabagina yabaye Umuyobozi Mukuru w’ihuriro MRCD rishamikiyeho umutwe wa FLN, Sankara aba Umuvugizi w’uyu mutwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *