Rutahizamu wa Chelsea, Romelu Lukaku yamaze gusaba imbabazi nyuma yibyamuvugwagaho muri Chelsea

Romelu Lukaku Rutahizamu wa Chelsea, yamaze gusaba  imbabazi umutoza, abakinnyi bagenzi be n’abafana, avuga ko agiye gushaka uburyo agarura icyizere mu bafana ba Chelsea nyuma y’uko atangaje ko atishimye muri iyi kipe ndetse ashobora kuyivamo.

Ibi byasohotse ubwo mu kiganiro cy’iminota 29 Lukaku aheruka kugirana na Sky Italia mu ntangiriro z’Ukuboza, yavuze ko atishimye muri Chelsea, agaragaza ko ashidikanya ku buryo bw’imikinire bw’umutoza Thomas Tuchel ndetse avuga yanze kujya muri Manchester City yamuhaga amafaranga menshi mu 2020. Ibyo yavuze byatumye akurwa mu bakinnyi banganyije na Liverpool ibitego 2-2 ku Cyumweru.

Romelu Lukaku yagize ati “Meze neza ariko ntabwo nishimiye uko ibintu bimeze. Gusa ni ibisanzwe. Ndatekereza ko umutoza yahisemo gukoresha imikinire itandukanye ariko ngomba kubyemera nk’umunyamwuga. Ntabwo mbyishimiye, ariko ni akazi kanjye kandi ntabwo ngomba kurekura.”

 

Ubwo aya magambo yasohokaga havutse ikibazo mu ikipe ya Chelsea , ndetse umutoza Thomas Tuchel nibyigeze bimushisha aho yahise afata icyemezo cyo kutamukinisha ku mukino wa Liverpool wabaye tariki ya 2 Mutarama 2022.Ku wa Mbere w’iki cyumweru, Lukaku na Tuchel bagiranye ibiganiro byatumye uyu mukinnyi asaba imbabazi ku wa Kabiri ndetse umutoza we yatangaje ko hari ibihano azafatirwa birimo kumukata amafaranga.

Ubwo Lukaku  yagiranaga ikiganiro  n’urubuga rwa internet rwa Chelsea, Lukaku yagize ati “Ku bafana, munyihanganire uburyo nabababaje. Muzi icyo iyi kipe mpuriyeho na yo kuva nkiri mu myaka y’ubugimbi. Ku bw’ibyo, ndumva ububabare nabateje kandi narabatengushye.”

Yakomeje agira ati “Byihuse, ngomba kugarura icyizere mwari mumfitiye kandi nzakora ibishoboka byose mbereke ko nshyize umutima ku kazi buri munsi mu myitozo no mu mikino kugira ngo dutsinde. Ku mutoza, ndasaba imbazi, ndasaba imbabazi bagenzi banjye ndetse n’ubuyobozi kuko ntekereza ko kitari igihe gikwiye kandi ndashaka gukomeza imbere kugira ngo dutsinde imikino kandi nzitangira ikipe.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Kabiri, Thomas Tuchel yavuze ko Lukaku yasubiye mu myitozo yo kwitegura umukino wa Tottenham uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu, ariko hari ibihano azafatirwa.

Ati “Yasabye imbabazi kandi yasubiye muri bagenzi be bari gukora imyitozo uyu munsi. Twagize umwanya uhagije wo kuvugana. Byari byiza gufata umwanya wo kumwumva. Hari ibyemezo by’imyitwarire azafatirwa.”

Romelu Lukaku w’imyaka 28, amaze gutsinda ibitego 5 mu mikino 13 amaze gukinira ikipe ya Chealsea aho aviriye muri Inter Milan mu mpeshyi ya 2021 aho yaguzwe miliyoni 97,5£.

Romelu Lukaku Is "Mentally Tired": Chelsea Boss Thomas Tuchel | Football  News

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *