Rutahizamu w’ikipe y’igihugu cy’ubufaransa akanaba wa Real Madrid, Karim Benzema yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe usubitse nyuma yo kugira uruhare mu ishyirwa hanze ry’amashusho yerekana Mathieu Valbuena bakinanaga, arimo gukora imibonano mpuzabitsina n’umugore we.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Ugushyingo 2021, ni bwo Urukiko rwo mu Bufaransa rwahamije Benzema na bagenzi be bane uruhare mu kugaragaza ayo mashusho.
Yahise ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe usubitse ndetse n’ihazabu y’amayero ibihumbi 80, uretse ko iki cyemezo kitazagira ingaruka mbi ku ihamagarwa rye mu Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa.
Amashusho yahamijwe gukwirakwizwa bivugwa ko yakuwe kuri telefoni ya Valbuena. Benzema yahakanye ibyo birego ndetse umwunganizi we mu mategeko yavuze ko agiye kujuririra umwanzuro w’Urukiko, wasomwe uwo mukinnyi atanahari kuko yari mu myiteguro y’umukino urahuza Real Madrid na Sheriff Tiraspol mu irushanwa rya Champions League.
Si ubwa mbere iki kibazo kivugwa kuko cyumvikanye mu itangazamakuru cyane mu 2015 ndetse nabwo ahagarikwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa bimuviramo kudakina mu Gikombe cy’Isi cya 2018, cyanegukanywe n’igihugu cye.
Yongeye guhamagarwa muri uyu mwaka ubwo u Bufaransa bwitabiraga Irushanwa rihuza ibihugu by’u Burayi (Euro 2020) ryegukanywe n’u Butaliyani butsinze u Bwongereza kuri penaliti.
Abandi bahamijwe uruhare mu ikwirakwizwa ry’ayo mashusho barimo uwitwa Karim Zenati wakuranye na Benzema ndetse n’abagabo batatu bakoraga nk’abahuza, bagasaba amafaranga kugira ngo ayo mashusho adakwirakwizwa.
Zenati yakatiwe amezi 15 y’igifungo, umwe muri abo batatu akatirwa amezi 18 y’igifungo gisubitse, naho abandi babiri bakatirwa imyaka ibiri n’ibiri n’igice y’igifungo.
Banategetswe kwishyura Valbuena ibihumbi 250 by’amayero, aho bazateranya agera ku bihumbi 150 by’amayero, Benzema akishyura ibihumbi 80 by’amayero, mu gihe abandi bazishyura ibihumbi bitanu by’amayero kuri buri umwe.
Benzema w’imyaka 33 amaze gutsindira Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa y’Abakuru ibitego 36 mu mikino 94. Yatsinze ibitego bitanu mu ikipe y’abari munsi y’imyaka 19, iy’abari munsi ya 18 ayitsindira 14 naho iy’abari munsi ya 17 ayitsindira igitego kimwe.Kuva yagera muri Real Madrid mu 2009, amaze kuyitsindira ibitego 293 mu mikino 575. Yayigezemo avuye muri Lyon yo mu Bufaransa yatsindiye ibitego 43 mu mikino 112.