Mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 15 Mutarama Polisi yafashe umugore w’imyaka 44 afite udupfunyika 800 tw’urumogi yari agiye gukwirakwiza mu baturage.
Yafatiwe mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Musasa, Akagari ka Gisiza, Umudugudu wa Gihinga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uwo mugore yafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ibiyobyabwenge n’uburuzi bwa magendu.
Yagize ati ”Polisi yakiriye amakuru ko hari abacuruzi b’ibiyobyabwenge na magendu bifashisha umuhanda Rubavu-Karongi banyuze mu muhanda wa Rutsiro. Polisi yashyize bariyeri mu mudugudu wa Gihinga basaka imodoka zitambuka nibwo Gakiza yafashwe. Yari yahishe urumogi munsi y’intebe yari yicayemo mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange.”
Uwo mugore yanze kuvuga aho yari akuye urwo rumogi n’aho yari arujyanye. Yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gihango kugira ngo hatangire iperereza.
CIP Karekezi yakanguriye abantu gukora ibyemewe n’amategeko kuko amayeri yose barimo kwifashisha bakwirakwiza ibiyobyabwenge yamenyekanye.
Yashimiye abaturage barimo gutanga amakuru anabasaba gukomeza gutanga amakuru hakumirwa icyaha kitaraba.
Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube