Rwamagana: Barindwi barimo umugabo n’umugore we barakekwaho kwiba batoboye inzu

Polisi ikorera mu Karere ka Rwamagana, ku wa Gatanu tariki ya 18 Gashyantare 2022, yafashe abantu barindwi bacyekwaho kuba mu itsinda ry’abibaga abaturage muri akokarere, bakaba banafatanywe bimwe mu bikoresho bibaga harimo moto yo mu bwoko bwa TVS, bicyekwa ko nayo bari bayibye.

Abafashwe ni Mukankiko Esperance w’imyaka 34, ari nawe wari ushinzwe gushaka abagura ibyo bibye, Majyambere Jean d’Amour w’imyaka 47 (umugabo wa Mukankiko), Nyungura Merivien w’imyaka 28, Hakizimana Louis bakunze kwita Gakote w’imyaka 35, Habimana Emmanuel bakunze kumwita Emile w’imyaka 40, Muyizere Gilbert w’imyaka 24 na Dukuzimana Jean Pierre w’imyaka 23.

Bafatiwe mu Murenge wa Mwurire, Akagari ka Ntunga, Umudugudu wa Cyimbazi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yabwiye Kigalitoday dukesha iyi nkuru ko abo bantu bafatiwe mu rugo rwa Mukankiko Esperance n’umugabo we Majyambere Jean d’Amour.

Inkuru dukesha urubuga rwa Internet rwa Polisi y’Igihugu, ivuga ko muri urwo rugo hafatiwe Moto yari yibwe ifite ibirango RF 696 H, amagare atatu, Camera igezweho yo gufotora (digital camera), udukoresho tubiri twifashishwa mu guteka icyayi (kettles), Amashyiga ya Gaze, radiyo ebyiri nini, ibikapu bine n’ibindi bikoresho byo mu nzu.

SP Twizeyimana avuga ko Mukankiko ariwe wari ushinzwe gushaka isoko no kugurisha ibyabaga byibwe, akazi yakoraga nk’umukomisiyoneri.

Yagize ati “Uriya Mukankiko niwe wari umukomisiyoneri w’ibintu bariya bantu babaga bibye barimo n’umugabo we Majyambere. Biriya bintu byose byafatiwe muri urwo rugo bategereje abaguzi babyo, gufatwa kwabo byaturutse kuri moto yari yibwe umuturage wo muri Nyakariro, atanga ikirego Polisi itangira kuyishakisha.”

 

 

Yakomeje agira ati “Hakoreshejwe ikoranabuhanga rya GPS rigeza abapolisi mu rugo rwa Majyambere na Mukankiko baba ariho basanga iyo moto na biriya bikoresho byose.”
Yakomeje avuga ko moto yibwe na Habimana Emmanuel na Dukuzimana Jean Pierre, mu Murenge wa Nyakariro naho Nyungura Merivien yari yazanye igare yari yibye muri Gikomero, byose babizana mu rugo rwa Mukankiko kugira ngo bishakirwe isoko.

SP Twizeyimana akomeza avuga ko abo bantu bose bamaze gufatirwa muri ruriya rugo, bahise bemera icyaha bemera ko bari bazanye ibyo bari bibye ngo bishakirwe isoko.

Bavuze ko ibintu babyiba mu bice bitandukanye mu Karere ka Rwamagana no mu tundi turere tuhakikije, ngo bakaba biba bifashishije ibikoresho nk’ibisongo, ibyuma, imihoro n’imfunguzo z’amoko atandukanye bafunguza amazu, bimwe muri ibyo bikoresho bifashisha nabyo bakaba babifatanywe.

Batandatu muri abo bantu si ubwa mbere ngo bafatiwe mu byaha by’ubujura, kuko harimo abagiye babifatirwamo ndetse inkiko zirabibahamya barafungwa.

Mu mwaka wa 2005 Habimana Emmanuel yafunzwe imyaka 5, afungirwa muri gereza ya Nyarugenge kubera ubujura. Mu 2019 Dukuzimana yakatiwe imyaka 2 afungirwa muri gereza ya Ntsinda kubera ubujura, Mu mwaka wa 2021 Majyambere Jean d’Amour yafuzwe inshuro ebyiri afungirwa muri Kigali Transit Center kubera ubujura kimwe na Nyungura Merivien nawe yafungiwe muri icyo kigo azira ubujura na Hakizimana Louis nawe yari aherutse gufungurwa muri Kigali Transit Center.

SP Twizeyimana yaboneyeho gukangurira abantu gushaka imirimo bakora bakareka ibyaha birimo ubujura. Yanakanguriye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe hari abo babonye biba cyangwa babacyeka.

Abo bose uko ari barindwi bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rwamagana, kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo ari cyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *