RIB, yataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari kamwe ko mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana, ukurikiranweho gusaba no kwakira indonke.
Uyu mugabo w’imyaka 37 yafashwe ku wa Kabiri, tariki ya 2 Ugushyingo 2021. Yafatiwe mu Mudugudu wa Kabuye, Akagari ka Kabatasi mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana.
Amakuru dukesha IGIHE nuko Dr Murangira B. Thierry Umuvugizi wa RIB, yemereye ko uyu gitifu yatawe muri yombi.
Yagize ati “Akekwaho gufatirwa mu cyuho yakira ruswa ayihawe n’umuturage kugira ngo amufungurire ubucuruzi bwe bwari bwarafunzwe.’’
“Uwafashwe aremera icyaha akaba avuga ko koko ayo mafaranga yakiriye ari ruswa yo kugira ngo afungurire ubucuruzi uwo muturage.’’
Gitifu watawe muri yombi kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nzige mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Dr Murangira yavuze ko RIB yibukije abaturarwanda ko gusaba, gutanga no kwakira indonke ari ibyaha itazihanganira.
Yagize ati “RIB iraburira uwo ari we wese wishora mu byaha byo kwaka no kwakira indonke yitwaje umurimo akora ko azahanwa nk’uko amategeko abiteganya. Ruswa ni mbi, idindiza amajyambere y’igihugu.’’
Yashimiye abaturage bagaragaje ubufatanye n’umuhate wabo mu gukomeza gutanga amakuru y’abakora ibyaha.
Yakomeje ati “Abaturage ntibadohoke gutunga agatoki aho ruswa iri. Nta mpamvu umuturage yatanga ikiguzi ku byo yemererwa n’amategeko kandi biri mu burenganzira bwe.’’
Gitifu ukurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke, aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa ingingo ya Kane y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, iteganya igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube.