Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwagize umwere uwari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana, Ingabire Jean Marie Théophile, wari ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ubujura bw’asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.
Padiri Ingabire yareganwaga n’abandi bantu 11, bakurikiranyweho ibyaha birimo n’ubujura bw’asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda bakoreye Umushoramari wo muri wakoraga ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.
Icyemezo cy’Urukiko cyasomwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gashyantare 2023, aho Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwagaragaje ko Padiri Ingabire nta cyaha kimuhama nubwo bamwe mu bo bareganwa bahamijwe ibyaha ndetse bakabihanirwa.
Padiri Ingabire yari akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo iyezandonke n’icyaha cyo guhisha ibintu bikomoka ku cyaha ari nabyo yagizweho umwere ndetse umucamanza anategeka ko afungurwa akanasubizwa ibintu bye byari byarafatiriwe.
Padiri Ingabire na bagenzi be bari bamaze amezi arenga 19 bakurikiranyweho ibyaha aho Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwari rwabakatiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Nubwo Padiri Ingabire yagizwe umwere, hari abandi baregwaga hamwe bahamijwe icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, kwambura ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyaha cy’iyezandonke bahanishwa igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 13 Frw.
Abaregwa bose batawe muri yombi muri Kamena 2021 ubwo, bashinjwaga kwiba amafaranga y’umunyamahanga witwa Skare Janos, ibihumbi 500$ ndetse n’ibihumbi 415 by’ama euro ni ukuvuga ko yose angana na miliyoni 1$, abarirwa muri miliyari 1Frw.
Ubushijnacyaha bwagaragazaga ko amafaranga bibye Skare yari yayazanye mu Rwanda ashaka kuguramo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa zahabu, ariko abagombaga kuyamugurisha bahitamo kumwiba igikapu cyarimo amafaranga.
Padiri Ingabire yari yatawe muri yombi nyuma y’uko umwe mu bari bafashwe yatanze amakuru ko yahishe ayo mafaranga.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900