Rwanda: Gukora ibizamini by’akazi mu ndimi z’amahanga ni bimwe mu bituma abantu benshi batsindwa ibizamini by’akazi.

Byagiye bigaragazwa kenshi ko ururimi rw’ikinyarwanda rugenda ruteshwa agaciro , kuburyo ni hatagira igikorwa Ikinyarwanda gishobora kuzazima burundu.

Ababivuga bashingira ko kuba serivise nyinshi hano mu Rwanda zose usanga ziri mu ndimi z’amahanga , urugero ni nk’imapuro zo mu ma banki no mu nzego z’ubuzima nahandi hatandukanye.

Bamwe mu bakora ibizamini by’akazi mu Rwanda yaba mu myanya y’inzego za leta ndetse n’abikorera bavuga ko abantu benshi batsindwa indimi aho gutsindwa ikizamini cy’akazi, umwe mubo twaganiriye utuye mu murenge wa Gikondo yatubwiye ko kuba amaze gukora ibizamini by’akazi ahantu hatandukanye ariko na nubu akaba atarabona akazi si uko ari umuswa ahubwo avuga ko burigihe atsindirwa ku kizami cy’ibazwa( interview) ibi kandi akaba abihuriyeho na bagenzi be benshi twagiye tuganira ubwo twateguraga iyi nkuru.

Yakomeje agira ati: “Kuba umuntu ataragize amahirwe yo kumenya indimi z’amahanga akenshi usanga nta ruhare yabigizemo. Benshi bakaba bakomeje kwibaza niba hano mu Rwanda umuhanga ari uvuga indimi nyinshi.”

Benshi bakaba bakomeje gusaba ko igihe akazi bagiye gukora ntaho bazahurira n’indimi bahabwa amahirwe yo kujya bakora mu rurimi bumva , ibyo bikaba bizajya bibafasha gutekereza neza no gusobanukirwa ikizami bagiye gukora.

Byagaragaye ko kuvuga indimi z’amahanga neza utarize mu bigo byiza ukiri muto cyangwa se ngo ube waragize amahirwe yo gukurira aho bavuga izi ndimi biba bitoroshye.

Abantu bakaba basaba ababishinzwe ko bashishikariza abahagarariye ibigo bya leta n’ibyigenga  ko byajya bitanga amahiwe yo gukora mu rurimi umuntu yumva harimo n’ikinyarwanda cyane cyane mugihe akazi bagiye gukora ntaho gahuriye no kuba uzi indimi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *