None kuwa mbere tariki 28 Ugushyingo 2022 Dr Sabin Nsanzimana yagizwe Minisitiri w’Ubuzima aho aje asimbura Dr Ngamije Daniel wari wagiye kuri uyu mwanya muri Gashyantare 2020 umwanya yari asimbuyeho Dr Diane Gashumba.
Sabin Nsanzimana ahawe izi nshingani nshya nyuma yaho yari Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), guhera ku itariki 03 Gashyantare 2022.
Dr. Nsanzimana afite ubunararibonye mu bijyanye na porogaramu zo kurwanya Sida, gukora igenamigambi muri iyo ngeri n’ubushakashatsi ku bufasha bukwiriye guhabwa abantu babana n’iyi virusi.
Afite Masters Degree mu bijyanye n’indwara z’ibyorezo yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse afite n’Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Basel mu Busuwisi muri iyo ngeri.
Yabaye umwarimu wungirije muri Kaminuza y’Ubuvuzi rusange, UGHE, ndetse yigishije no muri Kaminuza y’u Rwanda.
Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe | Communiqué from the Office of the Prime Minister pic.twitter.com/HnV1oC855v
— Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) November 28, 2022
Dr Sabin Nsanzimana yagizwe Minisitiri w’ubuzima.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.