Mu ntangiriro za 2020 ni bwo Safi Madiba yagiye muri Canada avuga ko asanze umugore we, ibihe bya Covid-19 bigera atarasubira mu gihugu cye, akavuga ko ari cyo cyamubujije. Nyamara andi makuru avuga ko Niyonizeye yari yarafatiriye urupapuro rwe rw’inzira (Passeport).
Byanavuzwe ko Safi Madiba yagiye kurega umugore we mu nzego z’ibanze z’agace batuyemo muri Canada, amushinja kumuhoza ku nkeke, nyuma aza no kuva mu rugo ajya gucumbika ku nshuti, ari na bwo yatangiraga ubuzima bwo kubaho nk’impunzi yibana muri Canada.
Kuva mu minsi ishize, Judith Niyonizera yakunze kugaragaza ko afite umukunzi mushya ndetse hakaba hari amakuru avuga ko bakomeje imyiteguro y’ubukwe bwabo.
Biravugwa ko urukiko rwasanze Uyu musore Safi madiba ari umukene ntakintu afite ruhita rutegeka ko bagabana imitungo ya Judith ndetse akamusubiza na passport yari yaramwatse.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.