Samuel Eto’o yakatiwe igifungo kubera kunyereza imisoro

Samuel Eto’o Fils wakanyujijeho mu mupira w’amaguru,ubu akaba ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroon, yemeye icyaha ashinjwa cyo kunyereza imisoro akatirwa, n’urukiko rwo muri Espagne igifungo gisubitse cy’amezi 22 nk’uko tubikesha ikinyamakuru ‘Jeune Afrique’.

Nkuko abanyamategeko bo mu gihugu cya Espagne  batangaza ko Eto’o Fils atazafungwa kubera igihano yari yakatiwe kitarenze imyaka 2.

Nyuma yuko Eto’o Fils ahamijwe icyaha yegereye ubushinjacyaha bagirana amasezerano akuraho iki gihano ahubwo akishyura ihazabu y’ibyo aregwa.

Ibitangazamakuru byo muri Espagne bivuga ko uyu mugabo ashobora kwishyura asaga miliyoni 1 y’Amayero,nubwo urukiko rutigeze rutangaza ingano y’amafaranga azishyurwa uko angana.

Eto’o Fils aregwa ibyaha bine byo kunyereza imisoro yakoze hagati ya 2006 na 2009.Bwemeje ko uyu mukinnyi yagiye aha akazi ibigo byo mu Buhorandi na Espagne bitandukanye kugira ngo biyobye uburari bw’inyungu ze mu rwego rwo kutishyura imisoro cyangwa yishyure mike itandukanye n’iyo yagatanze.

Ubushinjacyaha buvuga ko iyimurwa ry’amafaranga yagiye akora ryakozwe muri iyo myaka mu buriganya kandi rigamije kudatanga imisoro.

Si Eto’o gusa urezwe ibi byaha kuko nabandi bakinnyi bakomye barimo Messi,Christiano nabo barezwe kunyreza imisoro muri iki gihugu.

Eto’o Fils yakiniye amakipe atandukanye arimo FC Barcelona,Chelsea,Inter Millan nandi atandukanye ndetse yagiye atwara ibikombe bitandukanye birimo Supercoupes muri Espagne ,ndetse n’ibikombe bibiri by’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere ku Mugabane w’u Burayi ‘Champions League’.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *