Itsinda Sauti Sol rikomoka mu gihugu cya Kenya ryamenyekanye cyane muri afurika y’iburasirazuba ryageze i Kigali aho rije kwitabira ibirori byo kwita Izina abana b’Ingaryi.
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 01 Nzeri 2022 nibwo aba bahanzi basesekaye ku kibuga mpuzamahanga cya Kanombe aho bakiriwe na Bruce Intore washinze Intore Entertainment isanzwe itegura ibitaramo bitandukanye bya muzika.
Umuhango wo kwita izina uzaba kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022 ukaba uzabera mu karere ka Musanze nkibisanzwe mu murenge wa Kinigi,dore ko waherukaga kuba Covid 19 itaraduka kuko wari umaze imyaka 2 uba hifashishijwe ikoranabuhanga.
Nyuma yuyu muhango tariki 4 Nzeri 2022 hazaba igitaramo ‘Gala Night Kwiza Izina’ kizabera kuri Intare Conference Arena aho iki gitaramo cyatumiwemo umuhanzi wubatse izina muri afurika ukomoka mu gihugu cya Senegal ‘Youssou Ndour’.
Itsinda Sauti Sol ryamenyekanye mundirimbo nka ‘Melanin’ bakoranye na Patoranking, “Live and Die in Africa”, “Nerea” , “Isabella”, “Shake Yo Bam Bam” n’izindi.
Iri tsinda rigizwe na Bien-Aimé Baraza, Delvin Mudigi, Polycarp Otieno na Willis Austin Chimano.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +25078339990