Se w’umunyarwenya Kevin Hart yitabye Imana

Kevin Hart umunyarwenya w’icyamamare ku Isi ,  ari mu gahinda gakomeye ko gupfusa Se, Henry Witherspoon witabye Imana ku myaka 73 kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukwakira 2022.

Kevin  yatangaje ko se yitabye Imana mu butumwa bw’akabaro yasangije basaga miliyoni 155 bamukurikira ku rubuga rwa Instagram.

Yanditse agira ati “Ruhukira mu mahoro, umwe mu bantu b’ukuri nigeze menya, ndagukunda papa.”

Kevin Hart w’imyaka 43 yakomeje avuga ko azabera abana be umubyeyi mwiza kubera amasomo y’ubuzima yigiye kuri Se.

Yanditse ati “Warakoze kuri byose wampaye, ubu ndi umubyeyi mwiza ku bwawe, Twese tuzagutera ishema.”

Impamvu y’urupfu rwa Henry Witherspoon ntiyigeze itangazwa gusa yari amaze igihe kinini ahura n’ibibazo by’ubuzima.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru People, Kevin Hart yavuze ko Se atigeze agira uruhare runini mu buzima bwe akiri umwana, gusa ngo yamaze kumubabarira.

Se wa Kevin Hart yitabye Imana nyuma y’uko na nyina w’uyu munyarwenya yitabye Imana mu 2007 azize kanseri.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *