Senderi Hit yasohoye indiriimbo Kabagari yitiriye Umurenge wa Kabagari wo mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, iyi ikaba ari impano yageneye abaturage baho barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rwego rwo kwifatanya nabo mu #Kwibuka29.
Mu kiganiro Senderi Hit yagiranye na IGIHE, yavuze ko iyi ndirimbo yakomotse ku gitekerezo yagize ubwo yajyaga kwifatanya n’inshuti ze zikomoka mu Murenge wa Kabagari mu #Kwibuka22.
Ati “Ubwo Twibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22 naherekeje inshuti zanjye zivuka mu Murenge wa wa Kabagari, numvise ubuhamya batanze mpita niyemeza kuzabukoramo indirimbo.”
Iyi ndirimbo, Senderi Hit ahamya ko ishingiye ku buhamya yahumviye ahita yiyemeza kubukoramo indirimbo uyu munsi yasohoye nk’impano yageneye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Kabagari.
Iyi ndirimbo isohotse mu gihe Abanyarwanda bose bari mu myiteguro yo kwinjira mu cyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 29.
Ni muri urwo rwego Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe), yasohoye amabwiriza azakurikizwa mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho insanganyamatsiko izakomeza kuba ‘Kwibuka Twiyubaka’.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.