Uyu muyobozi yatangaje ko imwe mu mpamvu yatumye u Burusiya bufata icyemezo gikomeye cyo kugaba igitero kuri Ukraine ari uko icyo gihugu cyari mu migambi yo kongera gutunga intwaro kirimbuzi, dore ko cyazihoranye kugera mu 1994 ubwo cyazeguriraga u Burusiya, ariko kigasigarana ikoranabuhanga rishobora kongera kwifashishwa mu kubaka izindi.
Lavrov yavuze ko u Burusiya butakwemerera Ukraine gutunga intwaro kirimbuzi kuko byabangamira inyungu zabwo, ari nayo mpamvu bwanze kurebera bugahitamo kugaba igitero kuri icyo gihugu.
Uyu muyobozi kandi yanenze Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko bitumvikana uburyo iki gihugu cyazanye zimwe mu ntwaro kirimbuzi zacyo zigashyirwa ku Mugabane w’u Burayi, avuga ko ari ibintu bitumvikana.
Yagize ati “Ntabwo byumvikana kuri twe kuba intwaro kirimbuzi za Amerika zikiri ku Mugabane w’u Burayi…intwaro kirimbuzi za Amerika zakabaye zarasubijwe iwabo mu bihe bishize, ndetse n’ibikorwaremezo byazo mu Burayi byarasenywe.”
Amerika ifite intwaro kirimbuzi mu bihugu nk’u Bubiligi, u Buholandi n’ibindi, mu gihe u Bufaransa n’u Bwongereza nabyo ari ibindi bihugu bifite izo ntwaro kuri uwo Mugabane, byiyongera ku Burusiya buyoboye Isi mu kugira intwaro kirimbuzi nyinshi.
Aya magambo aje nyuma y’uko Perezida Vladimir Putin aherutse gutegeka itsinda rishinzwe intwaro mu Ngabo z’u Burusiya, gutegura intwaro kirimbuzi ku buryo zishobora kuba zakoreshwa byoroshye mu gihe bibaye ngombwa.
Amerika yateye utwatsi icyo cyemezo, ndetse Perezida wayo, Joe Biden, avuga ko Abanyamerika badakwiriye guterwa ubwoba n’intambara yarwanwa n’intwaro kirimbuzi. Icyakora abasesenguzi bavuga ko ibihano byafatiwe u Burusiya n’intwaro zikomeje koherezwa muri Ukraine bigizwemo uruhare na NATO, bishobora gusunikira Perezida Putin mu kuba yakoresha izi ntwaro.