Igicuri n’indwara yibasira abantu benshi ariko usanga itaramenyekana kuri bamwe:nk’uko bitangazwa na Nzeyimana Vincent hamwe na Rosine Musabyemeriya,abakozi muri serivise ishinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe mu bitaro bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga ngo indwara y’igicuri ni indwara ikunze kwibasira abana bakiri mu myaka yo hasi,Igicuri kandi ni imwe mu ndwara zo mu mutwe zigendanye n’imyakura (nerf ), ikaba ifata ku bwonko nyirizina.
kugeza ubu mu bitaro bya kabgayi mu barwayi bakirwa muri Serivise ishinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe 70% baba bafite uburwayi bw’igicuri .
Igicuri ni ndwara ki?
Igicuri ni indwara ifata ku bwonko nyirizina. Umurwayi wayo agaragaza ibimenyetso bikurikiranye kandi ikaba ishobora kwigaragaza bitewe n’ubwoko bwayo kuko igira amoko menshi.
indwara y’igicuri,imenyerewe cyane mu Rwanda, ni igira ibimenyetso nko gufata umuntu akitura hasi akagagara,agakubita umutwe hasi,akarashya amaboko n’amaguru. Ariko ngo hari n’ubundi bwoko bw’igicuri butamenyerewe abantu bagombye kumenya nk’uko Musabyemeriya Rosine ushinzwe Service yo kwita ku buzima mu bitaro bya Kabgayi abivuga. Icyo gicuri ntigitura umuntu hasi ariko gifata ku bwonko. Kirangwa n’uko umurwayi wacyo atakaza ubwenge yicaye cyangwa ahagaze, ku buryo abo bari kumwe bashobora kubibona cyangwa nawe akabyiyumvaho ko abutakaje, Akaba yamara igihe gito abutakaje nyuma bukagaruka.
Ubwoko bwa gatatu, ni igicuri kidafata ibice byose by’umubiri nacyo gifata ku bwonko, ariko bitewe n’agace k’ubwonko kafashwe hakagagara nk’igice kimwe cy’umubiri. Hari abo usanga bagagara nk’ibice by’intoki, urugero nk’igikumwe, ibiganza, akaboko cyangwa igice kimwe cyo mu maso n’ahandi. Muri rusange indwara y’igicuri ntivukanwa ahubwo hari bimwe mu bituma ifata umuntu.
Ese iyi ndwara yaba iterwa niki?
Kimwe mu by’ingenzi bituma indwara y’igicuri ifata umuntu, harimo kuba yakora impanuka ituma akomereka ku mutwe akaba yakwangirika ku bwonko kuburyo byakuviramo igicuri. Hari n’abandi barwara igicuri bitewe n’uburyo bavutsemo, Urugero nk’abana bato bakivuka hari ukuntu umubyeyi ashobora gutinda ku nda umwana akavuka yananiwe agatinda kurira. Rosine avuga ko hari igihe avuka yababaye ku bwonko akaba yakurizamo igicuri. Hari abakirwara bitewe n’uburwayi bahuye nabwo.
Aha Rosine atanga urugero rw’indwara ya Mugiga ,ngo iyi ndwara ishobora gusigira uwayirwaye ubusembwa bwagera ku bwonko ku buryo byamuviramo indwara y’igicuri. Nzeyimana Vincent nawe ushinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe mu bitaro bya Kabgayi, yongeraho ko har’abashobora kuvuka nko mu muryango umwe bakaba bafite udutsi tudatunganye neza ku bwonko bikaba byabaviramo uburwayi igicuri.
Abarwara ibibyimba ku bwonko nabo ngo bishobora kubatera ubumuga bwabaviramo igicuri. Hari n’izindi mpamvu z’imbere mu mubiri zishobora gutera igicuri ariko zitagaragaye inyuma.
Umurwayi w’igicuri yafatwa ate?
Kutita ku murwayi w’igicuri nibyo bituma adakira cyangwa indwara ye ikiyongera.Kenshi na kenshi ngo mu Banyarwanda usanga umurwayi w’igicuri adakunze guhabwa agaciro nk’abandi barwayi basanzwe. Usanga kandi bakunze kunenwa kubera ibimenyetso bagaragaza, hari nabumva ko ngo amacandwe y’urwaye igicuri cyangwa umusuzi we ngo hari ingaruka byagira ku buzima bwabo. Vincent akomeza avuga ko bene iyi myumvire atari yo ahubwo ko umurwayi w’igicuri ari umurwayi nk’abandi.
Igifasha umurwayi w’igicuri kurusha ibindi ni uko yitabwaho, akavuzwa ku gihe adatindijwe kuko ngo iyo atindijwe indwara ye ifata intera ndende ikarushaho kugenda ikomera. Gusa ngo iyo umurwayi w’igicuri akurikiraniwe mu maguru mashya ashobora gukira neza.
Si byiza ko ufashwe n’indwara imutura hasi,ituma azana amacandwe cyangwa avugaguzwa yafatwa nk’uwafashwe n’abadayimoni cyangwa amashitani kuko hari abafite umuco wo kujyana abantu nk’abo mu nsengero kubasengera kandi rimwe na rimwe ari igicuri barwaye ugasanga indwara irushijeho kwiyongera. Ni ngombwa ko abantu nk’abo bagomba kujyanwa kwa muganga bagasuzumwa indwara bafite. Ikindi kandi ngo si byiza ko urwaye igicuri yakwegerezwa umuriro kuko iruhande rw’umuriro nta mwuka mwiza mwinshi uhaba bikaba bishobora kugira ingaruka ku murwayi ku buryo yanakwituramo.
Urwaye igicuri si byiza ko ngo yakurira ahantu harehare yubaka cyangwa akora ibindi,si byiza ko yatwara imodoka cyangwa ibindi binyabiziga kuko uburwayi bumufashe bishobora kugira ingaruka zikomeye. Abarwaje igicuri bakwiriye kwitabira kujyana abarwayi ku bitaro bitandukanye kuko ngo imiti yabonetse hirya no hino ku buryo umurwayi w’igicuri yahita yitabwaho.
Ababyeyi bakwiye kwitabira kubyarira kwa muganga ku buryo batagira ingorane z’uko umwana yavuka atinze ku buryo yaba afite umunaniro wamuviramo kuba yakwangirika ku bwonko bikaba impamvu yo kuba yarwara igicuri. Ni byiza kuvuza abana bafite umuriro hakiri kare kugira ngo bitabaviramo kugagara bikaba byaba inkomoko y’igicuri.Si byiza kandi kunywa ibiyobyabwenge kuko ngo nabyo bishobora kwangiza ubwonko bikaba byaviramo uwabinyweye indwara y’igicuri.