Sobanukirwa n’ikirungo cya Maggi bamwe bavuga ko gireta kanseri

Ikirungo cya Maggi gikunzwe nabatari bake kubera uburyo gihindura ibiryo ndetse kuri bamwe bingera uburyohe kuburyo abaenshi bateka batayikoresheje.

Muri rusange reka turebe ibigizi iki kirungo gikunzwe nabatari bake.

Maggi iba igizwe n’umunyu urimo iode,Isukari,Ibyongera icyanga n’impumuro ari byo Monosodium Glutamate, Disodium Inosinate na Disodium Guanylate,Amidon yo mu bigori,Amavuta y’amamesa yongewemo hydrogen akaba ibinure bigerekeranye (trans fats),Ibikomoka kuri soya,Amazi,Irangi (Ammonia caramel),Ibitunguru,Ferric Pyrophosphate,Soya Lecithin,Ibirungo nka White Pepper, Chilli, na Clove,Ibikurwa mu musemburo.

Abesnhi bakunda kwibaza niba koko Maggi atari mbi ndetse bamwe banemeza ko itera kanseri,

Muri rusenge mu bigize Maggi biteje ikibazo nkuko twabibonye hejuru harimo:

  • Umunyu
  • Monosodium glutamate (MSG)
  • N’amavuta y’amamesa cyangwa se ibinure bigerekeranye

Kugeza ubu ntawe uyobewe ko umunyu mwinshi Atari mwiza ku buzima dore ko ari isoko yo kurwara umuvuduko udasanzwe w’amaraso na cyane ko uwo basanzemo iyi ndwara bamusaba guhita ahagarika umunyu.

Ibi rero bituma gukoresha Maggi cyane bishobora kongera ibyago byo kurwara umuvuduko udasanzwe w’amaraso. Ikibigira ikibazo ni uko usanga dukoresha Maggi nyinshi mu ifunguro rimwe kandi na Maggi ebyiri gusa ziba zamaze kurenza igipimo cyemewe cy’umunyu dore ko mu biyigize hafi 70% ari umunyu.

Ikindi twagarukaho ni MSG twavuze haruguru. Iyi nayo iboneka kenshi mu biryo bipfunyikwa, ni mbi noneho ikaba mbi cyane ku bana bato. Mu ndwara zinyuranye ishobora gutera mu gihe ibaye nyinshi harimo:

  • Asima
  • Umubyibuho udasanzwe
  • Kanseri
  • Umutwe w’uruhande rumwe
  • Ibinya bidashira
  • Ibibazo byo guhumeka
  • Depression
  • Kwishimagura
  • Gutera nabi k’umutima
  • Gususumira
  • Gucika intege

Ubanza ariyo mpamvu nyuma yo gufungura ibirimo Maggi usanga umuntu yacitse intege.

Tugere noneho kuri ya mamesa yongewemo hydrogen.

Ibi binure bigerekeranye byabaye isoko y’indwara zinyuranye z’umutima. Bituma imiyoboro y’amaraso ijyamo ikimeze nk’ingese nuko bigatera kuzamuka kwa cholesterol mbi mu mubiri amaherezo bikabyara indwara zinyuranye z’umutima. Ndetse bishobora no kubyara indwara ya stroke, indwara ikirwa na bacye mu bayirwaye dore ko ari uguturika cyangwa kwifunga k’umutsi munini ujyana amaraso mu bwonko.

Iyo bigeze aha, hakora umutimanama wa buri muntu. Hari abavuga ngo ni hahandi amaherezo tuzapfa, gusa abo ntitwabura kubibutsa ko nubwo gupfa ari rimwe , ariko nanone gupfa uzi ko bitewe n’uburangare bwawe birababaje.

Hari ingamba twafata mu rwego rwo guhangana n’ibyago byaturuka mu gukoresha Maggi nabi

Inama zikurikira zagufasha:

  • Maggi iba mbi cyane iyo ikoreshwa kenshi kandi igakoreshwa ari nyinshi. Byibuze aga cubbe kamwe kayo mu ifunguro karahagije naho Atari buri munsi
  • Uretse na Maggi gusa, mu kugura ibirungo irinde ibirimo amarangi (wibuke ko na Maggi birimo)
  • Irinde ibirimo amavuta y’ibimera by’umwihariko amamesa (huile de palme)
  • Irinde ibirimo glutamate yongera icyanga
  • Shakisha ibibonekamo umunyu mucye
  • Ibande ku bibonekamo ibimera (karoti, ibitunguru, thym, …)
  • Shakisha ibirimo ibibigize (ingredients) bicyeya

Src:https://umutihealth.com

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *