Somalia:Abarwanyi ba Al Shabaab 43 biciwe mu gitero

Ingabo z’igihugu cya Somalia zishe abarwanyi 43 ba Al Shabaab barimo abayobozi bakuru babiri mu gitero cy’Indege cyagabwe mu mpera z’icyumweru gishize mu bilometero 14 uvuye mu Karere ka Jamame i Juba ibi bikaba byatangajwe na Guverinoma yiki gihugu.

Ku wa Mbere nibwo habaye igitero cy’indege cyahitanye abayobozi bakomeye ba Al Shabaab barimo Aden Abdirahman Aden na Idris Abdirahim Nur, ukomoka muri Kenya ndetse n’abarwanyi 43 ba Al Shabaab nkuko Ibiro Ntaramakuru bya Somalia, Sonna, bibitanganza.

Ubwo abarwanashyaka ba Al-Shabaab bateraniraga hamwe ngo bategure ibitero ku basirikare ba Leta mu Birindiro bya Gisirikare bya Barsanguni, bikambitsemo Ingabo z’Igihugu cya Somalia.nibwo baguye gitumo bagabwaho igitero hapfa 43 bose

Nubwo hatatangajwe abafatanyabikorwa bafashije muri iki gitero,ariko hakoreshejwe indege zitagira abapilote z’Ingabo za Amerika  byemeza ko ari Leta zunzwe ubumwe z’Amarika zabafashije muri iki gitero cyane basanzwe bazwiho kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

Mu itangazo ryatambutse rigira riti “Guhagarika icyo gitero cyari giteganyijwe byerekanye ko imbaraga zikomeje kwiyongera mu kurwanya Al Shabaab no kurengera abaturage ba Somalia.’’

Kugeza ubu igihugu cya Somalia cyashyizeho umuyobozi mushya w’Ingabo ariwe Brigadier General Ibrahim Sheikh Muhyadin Addow aya makuru akaba yagiye hanze amaze gushyirwa muri uyu mwanya.

General Ibrahim Sheikh Muhyadin Addow agiye kuri uyu mwanya asimbuye General Odawa Yusuf, wari muri uwo mwanya kuva muri Werurwe 2019 ariko bikaza kugaragara ko inshingano zamunaniye zo gukemura ibibazo by’iterabwoba.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *