Gotabaya Rajapaksa Perezida wa Sri Lanka,yatangaje ko agiye kwegura nyuma y’uko abaturage bamuteye mu rugo rwe, ndetse bagatwika inzu ya Minisitiri w’Intebe.
Kubera ko amakuru yuko iyi myigaragambyo yakozwe yari yamazwe kumenywa n’urwego rw’iperereza ,yaba minisitiri w’intebe ndetse na perezida bari bahungishirijwe mu birindiro bya gisirikare
Umubare munini wa baturage kuri uyu wa Gatandatu biraye mu mihanda mu murwa mukuru Colombo, basaba ko Rajapaksa yegura kubera ko ubukungu bw’igihugu bumeze nabi cyane.
Nyuma yiyi myigaragambyo yabaye Perezida yahise atangaza ko azegura ku wa 13 Nyakanga. Minisitiri w’Intebe Wickremesinghe na we yavuze ko agiye kwegura.
Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’icyo gihugu, Mahinda Yapa Abeywardena, yatangaje ko Perezida yemeye kwegura “kugira ngo habeho ihererekanya ry’ubutegetsi mu mahoro”, anasaba abaturage kubahiriza amategeko.
Ni igikorwa cyatumye abaturage barushaho kwigabiza imihanda, airko noneho kuri iyi nshuro bishimira iyo nkuru nziza.
Amashusho y’ibyabereye kwa Perezida agaragaza abaturage binjira mu rugo rwe, bamwe bajya muri pisine (piscine) ye bidumbaguramo, abandi bajya aho abika ibikoresho barabyigabiza ndetse bakoresha ubwoherero bwe. Banagaraga mu gikoni cya Perezida barya, bananywa ibyo bahasanze.
Muri iki gihe igihugu cya Sri Lanka cyugarijwe n’ibibazo birimo izamuka rikabije ry’ibiciro, ubuvuzi buri hasi cyane, ibikomoka muri peteroli byabuze ndetse n’ibiboneka birahenze cyane. Ni ibintu byakomeje kugerekwa ku buyobozi kubera imiyoborere mibi.
Inside President's House. #SriLanka #SriLankaProtests pic.twitter.com/e49jeDIldv
— Jamila Husain (@Jamz5251) July 9, 2022
Abaturage biraye mu nyubako ya Perezida
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu