Iyi myigaragambyo yabaye nyuma yaho Kuri iki Cyumweru ibiciro by’imigati byiyongereyeho 40 %, mu gihe ibikomoka kuri peteroli nabyo biyongereye.
Ibi kandi bavuga ko Bifite ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage kuko umugati uza mu biribwa bya mbere bitabura ku meza y’abanya-Sudan
Ni imyigaragambyo ikorwa hirya no hino mu gihugu, aho abigaragambya bari bahanganye n’inzego z’umutekano.
Abaturage bo muri Sudan bamaze iminsi mu myigaragambyo basaba ko ibiciro by’imigati n’ibikomoka kuri peteroli bigabanuka kuko bikomeje gutumbagira.
Ibintu byarushijeho kuba bibi umwaka ushize ubwo ubutegetsi bw’inzibacyuho buyobowe n’abasivile bwahirikwaga, abaterankunga bamwe bakazihagarika.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube