Umuryango w’Abibumbye wambitse imidali y’ishimwe Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.
Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidali ni 158 bagize itsinda ry’abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo (RWAFPU-3) baba mu Mujyi wa Juba kuva muri Ugushyingo 2020 n’abandi bapolisi 23 bihariye (IPOs).
Uyu muhango wo kwambika wari uyobowe n’intumwa yihariye y’Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye mu butumwa bwo muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Nicholas Haysom
Nicholas Haysom yashimiye Leta y’u Rwanda ku ruhare rwayo n’umurava mu kubungabunga no kugarura amahoro.
Yagize ati “Nubwo u Rwanda rwagize amateka atari meza ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu gutanga umusanzu mu butumwa bw ’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro. Ubu turi hano mu gushimira no guha icyubahiro abasore n’inkumi b’u Rwanda.”
Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi bambitswe imidali, SSP Jeannette Masozera yashimiye ubuyobozi bw ’intumwa z’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, Polisi ya Sudani y’Epfo ndetse n’abaturage b’iki gihugu uburyo babafashije kugira ngo bashobore gusohoza inshingano zabo neza.
Yagize ati “Imirimo yacu yari ijyanye n’inshingano z’Umuryango w’Abibumbye, kurinda abasivili, kugarura umwuka mwiza wo gufasha ikiremwa muntu, kugenzura no guperereza ku burenganzira bwa muntu no gufasha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro muri iki gihugu.”
SSP Jeannette Masozera yavuze ko bishimiye kuba bambitswe imidali y’ishimwe.
Abapolisi b’u Rwanda wambitswe imidali y’ishimwe
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube