Tangira wiyiteho unahindure imibereho mugihe umubiri wawe wagaragaje ibi bipimo

Akenshi kwa muganga mbere yo kugira ibindi bizami bagufata iyo ugiye kwivuza, hari ibipimo by’ibanze babanza kugufata nubwo hari igihe batabifata byose.

Ibyo ni ibipimo nawe bimwe muri byo ushobora kwipimira iwawe mu rugo, kandi igipimo ubonye gishobora kukwereka uko ubuzima bwawe buhagaze uwo mwanya.
Ibyo bipimo twakita ibipimo by’ubuzima, ni 4 bikurikira

  1. Uko umutima utera
  2. Uko uhumeka
  3. Umuvuduko w’amaraso
  4. Ubushyuhe bw’umubiri
Uko umutima utera

Hano hapimwa inshuro umutima utera ku munota. Ibipimo by’uko umutima utera biratandukana bitewe n’imyaka ufite. Gusa hari igipimo ntarengwa gito n’ikinini kuri buri kigero ku buryo iyo icyo gipimo cyahindutse hari ikiba cyahindutse mu mubiri.

Icyakora nkiyo uri muri siporo iki gipimo kirazamuka. Impamvu ni uko umubiri uba ukeneye umwuka mwinshi uhagije bityo uko umutima utera kenshi niko amaraso agera mu mubiri yihuse bityo umwuka wa ogisijeni dukenera ukaboneka uhagije.

Ibipimo byemewe biri mu mbonerahamwe iri hano hepfo.

Guhumeka

Guhumeka hari byinshi byerekana. Gusa hano twibutseko hari igihe uhumeka cyane bitewe nuko wirukanse cyangwa se wenda hari ikintu kigukanze. Ibyo rero biba byihariye. Ariko hari ibipimo rusange bitewe n’ikigero runaka cy’imyaka. Nabyo bipimwa ku munota.
Ibipimo byemewe ni ibiri mu mbonerahamwe ikurikira.

Umuvuduko w’amaraso 

Uyu muvuduko utandukanye no gutera k’umutima. Gutera k’umutima bipimwa ku munota ariko umuvuduko wo upimwa muri milimetero za merikire (mmHg). Ibi ni ibipimo bibiri binyuranye birimo uko umutima usunika amaraso, nuko wongera ukisuganya mbere yo gusunika ayandi. Akenshi twumva iyo umutima usunitse (systole) nyamara iyo umaze gusunika hari akandi kanya gacamo ko gutuza (diastole).

Ku bantu babyibushye cyane cyangwa abafite ikibazo cya diyabete, ibi bipimo bagomba kubyitaho cyane kuko baba ari abantu bafite ibyago byo kurwara umuvuduko udasanzwe w’amaraso  (hypertension) aho ibipimo biba byarenze ibyemewe.

Ubusanzwe ku bantu bari hejuru y’imyaka 18 igipimo ni 120/80
Ku bari munsi ya 18 ibipimo biri mu mbonerahamwe ikurikira.

Ubushyuhe

Iyo tuvuga ubushyuhe si kwa kundi wumva muri wowe ushyushye cyangwa ukonje ahubwo ni ibipimo byerekanwa n’icyuma cyabugenewe cyitwa Thermomètre. Muri rusange ku bantu bose yaba umuto cyangwa umukuru igipimo ni hagati ya 36.6°C na 37°C hatitawe ku myaka. Icyakora bitewe n’igihe n’ahantu bishobora kugera kuri 35°C. Ubu bushyuhe nubwo akenshi bupimirwa mu kwaha ariko burya ibipimo byizewe ni ibipimwe mu kanwa cyangwa mu kibuno kuko niho hadapfa guhindura ubushyuhe niyo ikirere cyahinduka.

Iki nicyo gipimo cya mbere cyerekana ko mu mubiri harimo impinduka cyane cyane iyo mu mubiri hinjiyemo mikorobi cyangwa akandi gakoko gatera indwara. Umubiri mu guhangana na ya ndwara uhita ugira ubushyuhe bwinshi aribyo twita kugira umuriro.

By’umwihariko ku mwana muto igihe cyose agize umuriro ugomba kwihutira kumusuzumisha kuko bagira uturwara twa hato na hato kandi iyo tutavuwe hakiri kare bishobora gutera ingorane zikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *