Tanzania: Biratangaje Umugabo amaze kwiyubakira imva ya miliyoni eshatu (Amafoto)

Umugabo wo mu gace ka Kilimanjaro muri Tanzania, yatangaje benshi nyuma yo gutangaza ko amaze kwiyuzuriza imva azahambwamo, yamutwaye asaga miliyoni 3 Frw.

Patrick Kimaro w’imyaka 59 yatangaje ko yiyujurije imva akiriho mu rwego rwo kwitegura urupfu ngo atazarushya umuryango we n’inshuti.

Bamwe mu baturanyi b’uyu mugabo bagaragaje ko batishimiye iki gikorwa kuko ari ubukunguzi.

Kimaro usanzwe ari umupolisi yabwiye BBC ko yatangiye kwicukurira imva muri Mutarama uyu mwaka, yanga ko umuryango we wazasigara mu madeni namara gupfa.

Yagize ati “Nk’umwana w’imfura mu muryango, nzi ibibazo nahuye nabyo ubwo ababyeyi banjye bapfaga. Nafashe rero umwanzuro wo kutazasigira abana banjye umutwaro nk’uwo.”

Kimaro yavuze ko ubu igisigaye ari ugushaka amafaranga y’isanduku azahambwamo, hanyuma ibisigaye umuryango we ukazabishaka yapfuye.

Yavuze kandi ko ari guteganya kujyana imva ye mu bwishingizi kugira ngo ibiza biramutse biyangije, atazahomba.

Bamwe mu nshuti n’abaturanyi ba Kimaro bahagaritse kumugenderera nyuma yo kumenya ko yicukuriye imva.

 

 

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *