Tanzania: Musenyeri yapfuye amaze gusengera uwitabye Imana

Musenyeri wa Diyosezi ya Mpwapwa muri Angilikani ya Tanzania, George Chiteto, yapfuye kuri uyu wa Gatandatu amaze kuyobora isengesho ryo gusezera umuntu witabye Imana.

Uyu mugabo w’imyaka 59 bivugwa ko ashobora kuba yarazize guhagarara k’umutima nyuma yo kuyobora amasengesho yo gusezera Hilda Lugendo witabye Imana mu cyumweru gishize aguye i Dar es Salaam.

Citizen yatangaje ko Chiteto yapfuye atamaze igihe kinini ku buyobozi kuko yimitswe kuwa 28 Kanama uyu mwaka.

Umuyobozi Mukuru w’Itorero Angilikani muriTanzania, Musenyeri Maimbo Mndolwa yavuze ko Chiteto yari amaze igihe afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ari nayo ntandaro yo guhagarara k’umutima.

Chiteto ubwo yari amaze kwigisha mu muhango wo gusezera kuri Lugendo, yasubiye kwicara mu ntebe ye ariko agaragara nk’uwacitse intege. Mu kanya gato yahise yikubita hasi, bamugeza kwa muganga ari naho yashiriyemo umwuka.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *