Abaturage ba Tanzania bakomeje kwibaza impamvu Perezida Samia Suluhu yirukanye minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Liberata Mulamula, muri weekend ishize.
Ariko kuwa mbere mu kurahira kw’abaminisitiri bashya i Dar es Salaam Samia yabaye nk’ukomoza ku mpamvu yabyo.
Perezida Samia yaburiye abagize guverinoma ye, nyuma y’izo mpinduka yayikozemo ku cyumweru.
Ibiro ntaramakuru AFP bimusubiramo agira ati: “Iyo hari icyo twemeranyije, uba nawe ucyemera. Ntabwo wajya hanze ngo uvuge ngo uwo mwanzuro wari amabwiriza, ntabwo wawifuzaga.”
Yongeraho ati: “Ukeneye kumenya aho ububasha bwabwe bugarukira kugira ngo nushaka kuharenga, usabe uburenganzira abategetsi bo hejuru.”
Umwanzuro Perezida Samia yavugaga cyangwa impamvu minisitiri Mulamula yasimbujwe amaze umwaka umwe muri guverinoma ntabwo byatangajwe.
Mulamula yari amaze umwaka umwe ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga, mbere yabaye kandi ambasaderi wa Tanzania muri ONU, muri Canada na USA.
Liberata Mulamula yasimbuwe na Dr Stergomena Tax.
Mbere y’uyu mwanya Madamu Stergomena yabaye minisitiri w’ingabo, aba umugore wa mbere wafashe uyu mwanya muri Tanzania.
BBC
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu