Twitter igiye gukora uburyo umuntu wanditse ubutumwa yajya agira amahitamo yo gukosora niba hari ahantu harimo ikosa

Ni impinduka zimaze igihe zitegerezanyijwe amatsiko n’abakoresha uru rubuga kuko umuntu wanditse ikosa byamusabaga gusiba ubutumwa bwe.

 

Izi mpinduka zibaye nyuma yaho Elon Musk yinjiye mu Nama y’Ubutegetsi ya Twitter nk’umunyamigabane mushya, agahita abaza abamukurikira kuri uru rubuga impinduka bifuza.

Abantu benshi bari bamaze igihe basaba ko izo mpinduka zo gukosora zabaho, ndetse Twitter yavuze ko igiye gutangira gukora igerageza mu mezi make ari imbere.

Abantu bakoresha Twitter Blue ni bo bazagira amahirwe yo kugerageza iryo koranabuhanga riha umuntu amahirwe yo gukosora ikosa mu nyandiko.

Nigerians react with joy and resolve to lifting of Twitter ban | Social  Media News | Al Jazeera

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *