U Budage bwitandukanyije n’umugambi wo gukumira gaz na peteroli bituruka mu Burusiya

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Itsinda ry’ibihugu rya G7  ryasohoye itangazo risobanura gahunda yaryo yo gufatira u Burusiya ibihano bishya ndetse bikakaye kubera intambara bwashoje kuri Ukraine.

Ibi Minisitiri ushinzwe ubukungu mu Budage, Robert Habeck, yabitangaje kuri iki  cyumweru gishize ko atazigera asaba cyangwa ngo ashyigikire ko gaz na peteroli byinjizwa mu gihugu bivuye mu Burusiya bikumirwa.

Minister Robert yavuze ko peteroli na gaz bituruka mu Burusiya biramutse bikumiriwe, umutekano w’igihugu mu by’ingufu wahungabana nk’uko ibitangazamakuru binyuranye byabigarutseho.

Ati “Dukeneye kugerwaho n’izi ngufu kugira ngo ibiciro bidahungabana n’umutekano mu by’ingufu mu Budage ubungabungwe.”

 

Habeck yasobanuye ko u Budage bwatangiye kugerwaho n’ingaruka z’ibihano ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi byafatiwe u Burusiya kubera intambara iki gihugu cyashoje muri Ukraine ndetse izo ngaruka ziteye ubwoba mu nzego zitandukanye z’ubukungu bw’igihugu

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *