Borrell yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, ko ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga benshi b’ibihugu bigize uyu muryango bahuriye mu nama i Luxembourg, bagaragaje ko bashyigikiye ibihano ku gutumiza mu Burusiya ibikomoka kuri peteroli.
Nyamara ngo hari abandi bavuze ko kubihagarika “byateza ikibazo kidasanzwe”.
Kimwe mu bihugu byakomeje kugaragaza impungenge kuri ibi bihano ni u Budage.
U Burayi bukomeje kugusha imvura y’ibihano ku Burusiya, byagize ingaruka ku mabanki, ubucuruzi, inganda, ndetse abaherwe benshi imitungo yabo yarafatiriwe.
Kugeza ubu urwego rutaragirwaho ingaruka zikomeye ni urw’igufu, ndetse narwo u Burayi burashaka kurwototera.
Buvuga ko burimo guha amafaranga menshi u Burusiya, kandi bwarabufatiye ibihano bashaka kubuca intege.
Kuva u Burusiya bwatangiza intambara kuri Ukraine muri Gashyantare, igenekereza ryerekana ko EU yishyuye u Burusiya miliyari $38 zo kugura ibijyanye n’ingufu, nyamara uwo muryango watanze miliyari $1.09 yo gutera inkunga igisirikare cya Ukraine nk’uko Borrel yabitangaje mu cyumweru gishize.
U Burusiya ni igihugu cya gatatu gicukura peteroli nyinshi ku isi, ndetse bwatanze nibura kimwe cya kane cya peteroli yoherejwe mu Burayi mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2021 nk’uko imibare ya EU ibigaragaza.
Uretse ibikomoka kuri peteroli, u Burusiya bwohereza mu Burayi nibura 40% bya gaz bukoresha.
Ikigo Gazprom cya leta y’u Burusiya, kuri uyu wa Mbere cyatangaje ko gikomeje kohereza mu Burayi gaz kandi inyura muri Ukraine, bisabwe n’abayikeneye bo mu Burayi.
Gazprom yavuze ko gaz ikenewe yari kuri metero kibe miliyoni 94.9 kuri uyu wa 11 Mata.
Kuri uyu wa Mbere umuryango uhuza ibihugu bicukura peteroli nyinshi (OPEC), wabwiye Ubumwe bw’u Burayi ko ibihano bishobora gufatirwa u Burusiya mu bijyanye n’ibikomoka kuri peteroli byagira ingaruka ku bihugu byose.
Uyu muryango wavuze ko nta peteroli yasimbura iy’u Burusiya bwashyiraga ku isoko, kuko ibi bihugu ngo bidateganya kongera ingano ya peteroli bishyira ku isoko ku musi.
Uretse ibijyanye na peteroli, hari ubwoba ko intambara yo muri Ukraine ishobora kugira ingaruka ku bucuruzi bw’isi, ku buryo izamuka ryabwo ryari ryitezwe muri uyu mwaka wa 2022 rishobora kugabanyukamo kabiri, rikava kuri 4.7 rikagera hagati ya 2.4-3 ku ijana.
Umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi (WTO) watangaje ko hakurikijwe iyo mibare, izamuka ry’umusaruro mbumbe w’isi (GDP) naryo rizavaho hagati ya 0.7 na 1.3 ku ijana, ku buryo rizaba riri hagati ya 3.1 na 3.7 ku ijana.
Ni intambara imaze guteza izamuka ry’ibibiciro by’ibicuruzwa byavaga mu Burusiya na Ukraine nk’ingano, inyongeramusaruro n’amavuta yo guteka, kimwe n’ibijyanye n’ingufu nk’ibicanwa (coal), peteroli na gaz.
Imibare igaragaza ko u Burayi nibura bukoresha miliyoni $21.84 buri munsi bugura ibicanwa (coal) mu Burusiya, ariko bugakoresha izindi miliyoni $928 buri munsi butumizayo peteroli na gaz.
U burusiya bwafatiwe ibihano nyuma yo gushoza imbara kuri Ukraine
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube