U Burayi bwatangiye kwijujutira ko ibihano bifatirwa u Burusiya bidakora kubera uburyo ubukungu bw’icyo gihugu bukomeje kwifata neza n’ifaranga ryacyo rikazamura agaciro

Minisitiri w’Intebe wa Pologne, Mateusz Morawiecki yavuze ko uburyo ifaranga ry’u Burusiya rikomeje kuzahuka, bigaragaza ko ibihano u Burusiya bumaze gufatirwa n’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na Leta zunze ubumwe za Amerika bitarimo gukora icyo byashyiriweho.

Minisitiri w’Intebe Morawiecki yavuze ko urugero rw’uburyo ibihano bafashe bidakora, ari ukuntu agaciro ka Ruble gahagaze ku isoko ry’ivunjisha.

Yakomeje ati “Ruble ku isoko ry’ivunjisha yasubiye ku gaciro yari iriho mbere y’uko u Burusiya butera Ukraine. Ibi bivuze iki? Bivuze ko ingamba zose zafashwe mu bukungu, serivisi z’imari, ingengo y’imari n’ifaranga, zitakoze nk’uko abayobozi babyifuzaga. Ni ngombwa kubivuga mu ijwi riranguruye.”

Ku bwe, ngo hakwiye ibihano birenze ibyafashwe niba bashaka ko bigira icyo bibwira Putin.

Uyu mugabo aheruka no kwandika kuri Twitter ati “Ibihano bishyirirwaho guhagarika Putin. Niba bitabikora, ubwo nyine ntibihagije!”

Ubwo uburengerazuba bw’Isi bwatangiraga gufatira ibihano u Burusiya, agaciro ka Ruble kasubiye inyuma mu buryo butigeze bubaho mu mateka, kagera ku 132 ku idolari rimwe na 147 ku iyero (Euro).

Kugeza mu mpera za Werurwe Ruble yazamuye agaciro ku buryo yagurwaga 85 ku idolari na 93 ku iyero, igiciro kijya kungana n’icya mbere y’uko u Burusiya butera Ukraine.

Mu gihe u Burayi bukomeje kwikoma u Burusiya ndetse bukabukomanyiriza mu bucuruzi, icyo gihugu gikomeje gutsura umubano ku rwego rwo hejuru n’ibihugu by’u Bushinwa n’u Buhinde bifite isoko ry’abaturage miliyari 2.7.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *