Inkuru ya AFP ivuga ko abantu 1700 bafatiwe i Moscow mu bagera ku 2500 bigaragambyaga mu gihe abandi 750 bafunzwe bakuwe mu wundi mujyi witwa Saint Petersburg.
Abarenga 4600 mu Mijyi itandukanye y’u Burusiya bafashwe ku Cyumweru tariki 6 Werurwe ubwo bari mu myigaragambyo yamamagana intambara igihugu cyabo kirimo muri Ukraine.
Amashusho n’amafoto yatangajwe yerekanye abigaragambyaga bavirirana amaraso biturutse ku nkoni z’abapolisi.
Imodoka ya polisi yari itwaye abafashwe bari bajyanywe gufungwa yakoze impanuka yakomerekeyemo abantu icyenda.
Polisi yari yihanangirije ku wa Gatanu abateganyaga kwishora mu myigaragambyo itemewe ku Cyumweru iteguza ko izahita ihagarikwa naho abayiteguye bakabiryozwa.
Nibura bivugwa ko abantu ibihumbi 10 ari bo bamaze gufungwa kuva ku wa 24 Gashyantare ubwo Perezida Putin yatangazaga intambara kuri Ukraine.
Nubwo habayeho guhagarika imyigaragambyo no gufunga abayitabiriye ku ikubitiro, umunsi ku munsi yarakomeje uhereye igihe intambara yatangiriye.
Perezida Putin ku wa Gatanu yashyize umukono ku mushinga w’itegeko rigena igifungo cy’imyaka 15 ku muntu utangaza amakuru y’ibinyoma yerekeye ibikorwa by’igisirikare cy’u Burusiya.
Umugabo umwe wo mu Mujyi wa Kemerovo aherutse gucibwa amadolari 624 y’amande azizwa guhamagarira abantu kwigaragambya bamagana ibikorwa by’ingabo z’u Burusiya muri Ukraine.