Ibi ni nyuma y’igitero U Burusiya bwagabye muri Ukraine, Inteko nyobozi ya FIFA ndetse n’iya UEFA zafashe umwanzuro ko amakipe yose y’u Burusiya, ahagarikwa kwitabira amarushanwa yabo kugeza igihe azongera kubiherewra uburenganizra.
Ku ya 24 Werurwe, u Burusiya bwari kwakira Pologne mu majonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Isi, ariko FIFA ivuga ko Pologne izakina n’izatsinda hagati ya Suède na Repubulika ya Czech kubera ko u Burusiya bwari bwahagaritswe.
CASS yatangaje ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burusiya ryahagaritse ubujurire kuwa 30 Werurwe 202. Gusa uru rukiko rwo rwatangaje ko rukiri kwiga kuri iki cyifuzo cy’u Burusiya.
Mu kwezi gushize, ibyiringiro by’u Burusiya byo kwitabira igikombe cy’Isi cy’abagabo giteganijwe mu mpera z’uyu mwaka, i Qatar byarangiye nyuma yuko CAS yanze icyifuzo cya FUR cyo guhagarika ibihano yafatiwe na FIFA.
Amashyirahamwe menshi y’umupira w’amaguru mu bihugu bitandukanye yatangaje ko atazakina nu Burusiya nyuma y’igitero cya Ukraine, harimo nka Pologne, Suède na Repubulika ya Czech.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube