Umuyobozi w’Urwego rw’Iperereza, Alexander Bastrykin, kuri uyu Kabiri yatangarije RT ko abashinzwe iperereza barimo gukorana n’imfungwa z’intambara kandi barimo kubona amakuru arambuye y’ibyaha by’intambara by’ubutegetsi bwa Ukraine.
Ati “Buri wese arabona ko abasirikare ba Ukraine batitaye ku byo itangazamakuru ryo mu Burengerazuba ritangaza n’icengezamatwara ryo ku mbuga nkoranyambaga, bahitamo kumanika amaboko iyo habonetse amahirwe kuko basobanukiwe ko nta nyungu yo guhangana”.
Urwego rw’Iperereza rw’u Burusiya ruvuga ko ubuhamya bw’abafashwe bwahaye abatagetsi b’u Burusiya amakuru ajyanye n’imikoranira y’igisirikare cya Ukraine n’abajyanama ndetse n’abacanshuro b’abanyamahanga.
Bastrykin yavuze ko hashingiwe ku makuru bafite, hari ibirego byatangijwe ku bacancuro 75 bitabiriye imirwano ku ruhande rwa Ukraine. Aba bakaba baraturutse mu Bwongereza, Amerika, Norvège, Canada, Georgia no mu bindi bihugu.
Bamwe mu bacancuro bakaba barashyize intwaro hasi bishyikiriza u Burusiya, aho barimo kubazwa mu iperereza.
U Burusiya kandi bwashinje Ukraine gukorera iyicarubozo imfungwa z’intambara z’u Burusiya, harimo izafatiwe ahitwa Zaporozhye bakamaranwa iminsi 10 bakubitwa ngo batange amakuru y’ibikorwa bya gisirikare igihugu cyabo cyatangije kuri Ukraine. Hari n’abandi bafatiwe ahitwa Nikolayev bakorerwa ihohoterwa ribabaza umubiri n’imitekerereze.
Ukraine iherutse gutangaza ko gukorera iyicarubozo imfungwa z’intambara ari icyaha cy’intambara kandi kidashobora kwihanganirwa.