Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko abasirikare bayo bahungishije abantu 11,500 barimo abana 1,847, bavanwa mu duce turimo kubera imirwano muri Ukraine bajyanwa mu Burusiya.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere, kandi kitagizwemo uruhare n’ubutegetsi bwa Kyiv.
Ni abaturage bo mu duce two mu burasirazuba bwa Ukraine twa Donetsk na Luhansk, twemerwa n’u Burusiya nka Repubulika zigenga.
U Burusiya bwavuze ko abo bantu batwawe ari bo babyisabiye, mu gihe Ukraine ishinja u Burusiya ko hari abantu bujyana ku gahato.
Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya ivuga ko guhera ku wa 24 Gashyantare ubwo ibitero mu Burusiya byatangiraga, bumaze guhungisha abaturage miliyoni 1.1 n’abana bagera mu 200,000.
Mu gihe u Burusiya bukomeje kurasa ibice byinshi bya gisirikare n’ubutegetsi bwa Leta ya Ukraine, kuri uyu wa Mbere amakuru avuga ko u Burusiya butagabye ibitero ku butaka bwa Ukraine.
Hari amakuru ko kurasa ku birindiro ingabo z’u Burusiya zayoboreragamo imirwano hafi y’umujyi wa Izyum ku wa 30 Mata, bishobora kuba byarabangamiye imitegurire y’ibikorwa bya gisirikare.
Izo ngabo ariko zikomeje kwisugaya zigana mu mijyi ya Kryvyi Rih, Mykolaiv na Zaporizhzhia muri Ukraine.
Bamwe mu bayobozi bo mu burengerazuba bw’isi bavuga ko mu minsi mike Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin azatangaza intambara yo ku rwego rwo hejuru kuri Ukraine, mbere ya tariki 9 Gicurasi. Kugeza ubu u Burusiya bubyita “ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare”.
Ni igikorwa cyatuma bwohereza abasirikare benshi mu Burusiya ndetse n’inkeragutabara.
Amakuru y’ubutasi bwa Amerika yo avuga ko u Burusiya mu minsi mike bushobora kwiyomekaho uduce twa Luhansk na Donetsk nk’uduce twayo bitarenze Gicurasi, ndetse ngo bushobora gutangaza vuba aha agace ka Kherson ko mu majyepfo nka repubulika ya rubanda yigenga.
Mu gihe u Burusiya bukomeje iyi ntambara yo muri Ukraine, u Burayi bugiye kwemeza ibihano bishya birimo ko bushobora guhagarika kugura ibikomoka kuri peteroli mu Burusiya.