Mu kiganiro kirekire yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko uburengerazuba bufite imikorere yo gushyira imbere imyifatire n’imibereho ihabanye na kamere muntu, hagamijwe kwishyira imbere no kwigwizaho ibyo bashatse.
Ni ibintu ngo biri mu nyungu z’icyo u Burusiya bukunda kwita “golden billion”, bushaka kuvuga agatsiko k’abantu bagera muri miliyari imwe, gashaka gukungahara kigwizaho iby’abandi baturage basaga miliyari.
Yavuze ko uburengerazuba bukoresha uburyo bwinshi hagamijwe guhindura politiki z’ibihugu, bukabikoreraho ibintu birimo n’isuzuma rya za virus zikorerwa muri laboratwari za gisirikare zigenzurwa na Pentagon (Minisiteri y’Ingabo ya Amerika).
Yakomeje ati “Uburengerazuba bushaka guhindura imyumvire y’abantu binyuze mu icengezamatwara rya rutura, none ubu bushaka gukoresha intwaro zibasira imitekerereze, buri wese binyuze mu ikoranabuhanga mu isakazamakuru n’imikorere y’ubwonko. Bihindura abantu ndetse bikazana izindi ndangagaciro, zirimo nyinshi zitandukanye n’imigirire ya kamere muntu.”
Yavuze ko ari n’ibikorwa bigirwamo uruhare n’ibigo bifitanye isano n’ibyo bihugu.
Patrushev yakomeje ati “Bibikora nkana, bikagaragaza neza ko LGBT [ubutinganyi] ari igikoresho kigamije gahoro gahoro kugabanya umubare ’w’abantu b’inyongera’ badahura na gahunda mbi ya ’golden billion’.”
“Ejo hashize nibwo bamamazaga ibinyabuzima biba byahinduriwe kamere (GMO =Genetically Modified Organisms) batitaye ku ngaruka ibintu nk’ibyo bishobora guteza, none uyu munsi barimo gukangurira abagore kutabyara babyita ko ari ukurwanya imihindagurikire y’ibihe.”
Patrushev yashinje ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi ko birimo kugeragereza ibintu byinshi ku bantu, nk’uko aba-Nazi babigerageje bashaka gupima ibikanka ngo bamenye ubwoko buruta ubundi ku isi.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.