Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko icyo gitero cyagabwe hifashishijwe ibisasu byatewe n’indege.
Bivugwa ko indege za Ukraine zagaragaye muri ako gace ziri kugendera ku butumburuke bwo hasi, gusa amakuru arambuye ajyanye n’icyo gitero ntabwo aratangazwa.
Abakozi babiri bakoraga muri ubwo bubiko bivugwa ko bakomeretse, ndetse ibikorwa byo kwimura abantu hafi aho byahise bitangira.
Ubuyobozi bwo muri ako gace bwahumurije abaturage ko nta kibazo baza kugira cy’ibikomoka kuri peteroli ndetse ko ubwo bubiko butangiritse cyane nubwo amashusho yagaragaye yerekanye aho buherereye hari gushya.
Iki gitero kigabwe mu gihe hashize ukwezi u Burusiya butangije intambara muri Ukraine.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube