U Burusiya bwatangeje ko bwasenye ububiko bw’intwaro,bunica abasirikare 50 bicyo gihugu

Ingabo zirwanira mu Kirere z’u Burusiya zatangaje ko zarashe ububiko bw’intwaro bw’Ingabo za Ukraine mu Mujyi wa Nikolayev, zinica abasirikare 50 b’icyo gihugu.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Burusiya, Lt Gen Igor Konashenkov, kuri iki Cyumweru yabwiye abanyamakuru ko mu Mujyi wa Nikolayev, hakoreshejwe intwaro zirasa kure kandi mu buryo buhamya neza, zagabye ibitero ku bubiko bw’intwaro bw’Ingabo za Ukraine.

Yakomeje ati “Abasirikare barenga 50, ibikoresho birenga 3000 by’intwaro zitandukanye ndetse n’imodoka 10 za gisirikare, byangijwe.”

Yanavuze ko intwaro zifasha mu bwirinzi bwo mu kirere zahanuye drones eshanu za Ukraine ndetse zikumira rokete icumi zarashwe n’Ingabo za Ukraine.

Mu bisasu byahagaritswe mu masaha 23 ashize harimo n’ibyarashwe n’imbunda yo mu bwoko bwa HIMARS yatanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri Donetsk, Ingabo z’u Burusiya zatangaje ko zishe nibura 70% bya batayo ebyiri z’abasirikare ba Ukraine. U Burusiya bwatangaje ko indege yabwo y’intambara yanarashe abasirikare benshi ba Ukraine n’imbunda ebyiri za M777 howitzers.

Ingabo Za Putin Zasakije Umurwa Mukuru Wa Ukraine - Taarifa

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *