Guverinoma za Iran n’u Burusiya zemeranyije ubufatanye bushya, ku buryo icyo gihugu gishobora gufasha Moscow kubona ibikoresho bitandukanye bisimbura ibindi birimo iby’imodoka, n’ibyifashishwa mu nganda zitunganya gaz.
Hagati aho ngo Iran nayo izaba ihabwa ibyuma nk’ingurane, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Reza Fatemi Amin.
Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Burusiya, Alexander Novak, yageze muri Iran mu ruzinduko rw’akazi ku wa Gatatu tariki 25 Gicurasi.
Ubwo yari mu nama ya komisiyo ihuriweho ya Iran n’u Burusiya ku bufatanye mu bukungu n’ubucuruzi, Minisitiri Reza yavuze ko Iran ishobora gukoresha ubu bwumvikane kugira ngo ibone ibikoresbho by’ibanze ikeneye mu nganda zayo z’ibyuma n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Icyo gihugu ngo gikeneye zinc, aluminum, lead, n’ibyuma.
Ku rundi ruhande, Iran ngo ishobora guha u Burusiya ibikoresho bimwe by’imodoka, n’ibyuma bibyaza gaz ingufu z’amashanyarazi (gas turbines).
Yanavuze ko igihugu cye cyemeye kuba cyaha u Burusiya ibikoresho by’imodoka byasimbura ibindi cyangwa gusana ’turbines zikoreshwa mu nganda z’ingufu z’u Burusiya.
Ibi bihugu kandi ngo byemeranyije kwiga ku gukorana muri ubwo buryo ku bicuruzwa by’ingenzi, birimo ibyifashishwa mu gukora ibintu bitandukanye mu nganda.
Ni icyemezo gikomeye, kuko u Burusiya bwafatiwe ibihano byinshi bituma budashobora kubona ibicuruzwa bukenera mu nganda, byavaga mu bihugu byo mu Burayi, Leta zunze ubumwe za Amerika, Australia n’ahandi.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900