U Bushinwa bufitanye umubano wa politiki n’u Burusiya bukomeje kugaba ibitero kuri Ukraine.
Premier League yavuze ko “idashyigikiye ibiri gukorwa n’u Burusiya” ndetse iteganya kugaragaza ko yifatanyije na Ukraine.
Mu itangazo ryayo, yakomeje igira iti “Turasaba amahoro kandi twifatanyije n’abagizweho ingaruka n’ibikomeje kuba.”
Premier League yongeyeho ko abakapiteni b’amakipe bazambara ibitambaro byihariye biri mu mabara ya Ukraine mu gihe televiziyo nini zo muri stade zizerekana amagambo “Football Stands Together” imbere y’amabara y’ibendera ry’iki gihugu ariyo ubururu n’umuhondo.
Abafana basabwe guhuriza hamwe mbere y’uko buri mukino utangira.
Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko Premier League yirinze kuvuga ku mwanzuro wafashwe n’Abashinwa.
Uburenganzira bwo kwerekana Premier League mu Bushinwa bufitwe na sosiyete ya iQiyi Sports guhera mu mwaka ushize ubwo ibya PPTV byari birangiye.
IQiyi Sports yafashe umwanzuro wo kuterekana imikino ya Premier League muri izi mpera z’iki cyumweru nyuma y’uko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza itangaje ko iri kwiga uburyo itakongera kugaragara mu Burusiya nyuma y’iki cyumweru.
Mu 2019, Televiziyo y’u Bushinwa (CCTV) yakuye umukino wa Arsenal na Manchester City kuri gahunda zayo kubera ibyatangajwe ku mbuga nkoranyambaga na Mesut Ozil wakiniraga iyi kipe y’i Londres ku bijyanye n’uburyo abayisilamu bo mu bwoko bw’Aba-Uighurs bafatwa mu Bushinwa.