Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Zhao Lijian, yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro n’abanyamakuru.
Yagarutse ku bihano bikomeje gufatirwa u Burusiya, avuga ko bikwiye gukurwaho ahubwo hagakoreshwa ubundi buryo mu gukemura ikibazo cya Ukraine.
Yavuze ko Amerika ikwiye kwitondera ibi bihano, kuko nayo ubwayo biyigiraho ingaruka.
Yakomeje ati “Ibigo byo muri Amerika bitumiza inyongeramusaruro mu Burusiya. Ku Burayi, intambara n’ibihano byazanye impunzi, igabanyuka ry’ishoramari n’ibura ry’ibijyanye n’ingufu.”
Yavuze ko Amerika ikomeje kwishyira mu mwanya wo “kungukira mu bibazo by’abandi.”
Zhao yavuze ko ibihano Amerika ikomeje gufata bigira ingaruka ku bukungu bw’Isi, ndetse ko bidashobora “kuzana amahoro n’umutekano.”
Yakomeje ati “Niba Leta zunze Ubumwe za Amerika zishaka gushyigikira ihagarikwa ry’intambara muri Ukraine, ikwiye guhagarika kumena lisansi mu muriro igahagarika ibi bihano, ikirinda amagambo y’ubushotoranyi ndetse igashishikariza impande zombi kugana ibiganiro bigamije amahoro.”
Zhao yanakomoje ku bikomeje kugarukwaho ko Ingabo z’u Burusiya zishe abaturage b’abasivili mu mujyi wa Bucha muri Ukraine, avuga ko hakenewe iperereza ryigenga kugira ngo hamenyekane ibyabaye.
Gusa yavuze ko ibikorwa by’ubutabazi bidakwiye guhindurwa politiki, kuko ibirego byose bikwiye gushingira ku bimenyetso bifatika.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube