Xi Jinping Perezida w’u Bushinwa ku uyu wa Kabiri w’iki Cyumweru yatangaje ko Igihugu cye cyiteguye gufatanya n’umuryango mpuzamahanga mu kuba nk’umuhuza mu ntambara iri kuba muri Ukraine.
Perezida w’u Bushinwa ntabwo yigeze atangaza uburyo igihugu cye cyiteguye kubikora ndetse nta n’ubwo yagaragaje aho gihagaze ku bihano ibihugu by’u Burayi na Amerika biri gufatira u Burusiya.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bushinwa rivuga ko Xi yemeje ko “u Bushinwa buzakomeza kuvugana no gukorana n’u Bufaransa, u Budage na EU n’impande zirebwa hamwe n’umuryango mpuzamahamaga” mu bikorwa bigamije kugarura amahoro.
Scholz na Macron bavuze ko ibihugu byombi byiteguye kunoza imikoranire no guhana amakuru n’u Bushinwa kugira ngo hatezwe imbere ibiganiro by’amahoro.
Ubusanzwe u Burusiya n’u Bushinwa ni ibihugu bisanzwe bibanye neza bigakubitana n’uko byombi bidacana uwaka na byinshi byo mu Burayi na Amerika.
Xi Jinping Perezida w’u Bushinwa