U Bushinwa bwohereje indege 30 z’intambara mu kirere cya Taiwan

Igihugu cya Taiwan kimaze iminsi kirebana ayingwe n’igihugu cy’Ubushinwa cyatangaje ko cyohereje indege z’intambara kugira ngo ziburire indege 30 z’intambara zoherejwe n’u Bushinwa mu kirere cyayo cy’ubwirinzi.

Bije nyuma y’iminsi mike Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, aburiye u Bushinwa abusaba kwirinda gutera Taiwan, ubwo Biden  yasuraga  ikirwa cya Taiwan kugira ngo baganire ku mutekano.

Mu minsi ishize u Bushinwa bwarongereye inshuro z’ubutumwa bw’indege zabwo z’intambara, buvuga ko biri mu rwego rw’imyitozo.

Nkuko BBC ibitangaza, ivuga ko byarakaje Taiwan ndetse byongera umwuka mubi mu karere.

U Bushinwa bubona Taiwan nk’intara yabwo yigometse, ishobora gufata ku ngufu bibaye ngombwa.

Minisiteri y’ingabo ya Taiwan yatangaje ko ubuheruka zari indege 22 z’intambara, indege y’intambara ya elegitoronike, n’indege yo kurwanya ubwato bw’intambara bugendera munsi y’amazi (Submarine).

Indege zanyuze mu gace ko mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’ibirwa bya Pratas biri mu kirere cy’ubwirinzi cya Taiwan (ADIZ) nk’uko bigaragazwa n’ikarita yatanzwe na minisiteri y’ingabo.Ariko, ngo indege ntizanyuze mu kirere cya Taiwan nyirizina, ibyari gufatwa nk’igikorwa cy’intambara.

ADIZ ni agace kari hanze y’ubutaka bw’igihugu ndetse n’ikirere cy’igihugu ariko aho indege z’amahanga zigaragara, zigakurikiranwa, zikagenzurwa hagamijwe kurengera umutekano w’igihugu.

Taiwan imaze umwaka urenga itangaza ko indege z’u Bushinwa ziguruka muri aka karere uko zishakiye zigamije kugerageza igisubizo cya gisirikare cya Taiwan.

Abasesenguzi bakaba bavuga ko uko gucengera kw’indege z’intambara z’u Bushinwa ari umuburo kuri Guverinoma ya Taiwan ngo idatekereza gutangaza ubwigenge bwayo

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *