U Buyapani: Umugabo yitwikiye imbere y’ibiro bya Minisitiri w’Intebe

Mu gihugu cy’ubuyapani umugabo yitwikiye hafi y’Ibiro bya Minisiteri y’Intebe,ibi yabikoze kubera kwinubira umwanzuro Guverinona iherutse gufata wo gukora ikiriyo mu mpera z’uku kwezi cya Shinzo Abe wahoze wari Minisitiri w’Intebe.

Ibitangazamakuru bitandukanye  mu Buyapani byatangaje ko uwo mugabo yinaze mu muriro kuri uyu wa Gatatu, nyuma akaza kujyanwa kwa muganga ari ibisebe gusa. Byavuzwe ko n’umupolisi wagerageje kuzimya umuriro yahakomerekeye.Hafi y’uwo mugabo bahasanze ibaruwa igaragaza ko atari ashyigikiye ko Abe akorerwa ikiriyo.

Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani yishwe arashwe tariki 8 Nyakanga ubwo yari mu bikorwa byo kwamamaza ishyaka rye LDP.Biteganyijwe ko imihango yo kumusezeraho izaba tariki 27 Nzeri i Tokyo, mu muhango uzitabirwa n’abasaga 6000.

Uwahitanye Abe avuga ko yamujijije ko ishyaka rya LDP ryashinjwaga imikoranire n’umuryango wa gikiristu witwa Unification Church ashinja kuba warakenesheje mama we, kubera imigenzo yawo itavugwaho rumwe.

Shinzo Abe Assassination: How Japan's Former Prime Minister Changed His CountryShinzo Abe  wari Minisitiri w’intebe wapfuye arashwe

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *