Kwizera Evariste umugabo wa Mukaperezida yongeye gutabwa muri yombi noneho akekwaho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa yakoreshaga mu kabari.
Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Mata 2022 mu Murenge wa Gishari, mu Karere ka Rwamagana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Gishari, yatangaje ko uyu mugabo yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, akekwaho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa yakoreshaga mu kabari.
Ati “Arakekwaho gusambanya umukobwa yakoreshaga mu kabari gusa ntabwo biremezwa, haracyakorwa iperereza.”
Bivugwa ko Kwizera yasanze uyu mukobwa aho acumbika nijoro ngo amusambanya ku gahato, bituma azinduka atanga ikirego kuri RIB nayo ihita imuta muri yombi.
Amakuru aviga ko ubu acumbikiwe kuri sitasiyo ya Kigabiro mu gihe hagikorwa iperereza ngo hamenyekane ukuri kuri iki kibazo.
Si ubwa mbere uyu mugabo atabwa muri yombi, kuko no mu mwaka wa 2020 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.
Yabanje gukatirwa gufungwa imyaka 10, nyuma agirwa umwere, ararekurwa.
Kwizera yamenyekanye mu mpera za Mutarama 2019 ubwo yasezeranaga mu Murenge n’umugore witwa Mukaperezida, wamurushaga imyaka 27.Icyo gihe Kwizera yari afite imyaka 21 ari nabwo agisoza amashuri yisumbuye.