U Burusiya nabwo bwatangiye inkubiri yo gufata ibihano kubayobozi bamwe,aho Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko yafatiye ibihano Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’abandi bayobozi 12 bo mu gihugu cye.
Si Biden kuko hari nabandi bayobozi u Burusiya bwafatiye ibihano harimo umunyamabanga wa Leta Zunze ubumwe za Amerika ushinzwe umutekano, Antony Blinken,Minisitiri w’Ingabo, Lloyd Austin na Jen Psaki ukuriye itangazamakuru,Madamu Hilary Clinton wahoze ari Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Hunter usanzwe ari umuhungu wa Perezida Joe Biden.
Uburusiya bwatangaje ko aba bayobozi bose ntawemerewe gukandagira ku butaka bw’iki gihugu ndetse banemeza ko imitungo yabo ingomba gufatirwa.
Si Leata zunze ubumwe z’meria gusa uburusiya bwatangiye gufatira ibihano kuko n’Abategetsi ba Canada na bo bafatiwe ibihano n’u Burusiya aho yatangaje ibihano nk’ibyo yafatiye Abanyamerika ku banyapolitiki batandukanye ba Canada ndetse no ku badepite barenga 300 ba kiriya gihugu.
Abanya-Canada bashyizwe ku rutonde rwirabura n’u Burusiya barangajwe imbere na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Justin Trudeau, Minisitiriw’Ububanyi n’Amahanga, Mélanie Joly na Minisitiri w’Ingabo, Anita Anand.
Canada yafatiwe ibihano izira ku kuba iri mu bihugu byafashe iya mbere mu kwamagana u Burusiya ndetse igasaba ko iki gihugu cyafatirwa ibihano biremereye.
Ku munsi w’ejo Leta Zunze Ubumwe za Amerika nazo zatangaje ibihano ku bayobozi 11 bo mu ngabo z’u Burusiya ndetse zinatangaza ko zishobora gufatira ibihano Perezida Alexander Lukashenko wa Belarus ushinjwa gufasha u Burusiya kugaba ibitero kuri Ukraine.
Abandi byitezwe ko bafatirwa ibihano ni abategetsi b’u Bwongereza barangajwe imbere na Minisitiri w’Intebe, Boris Johnson cyo kimwe n’uw’Ingabo, Ben Wallace.