Ikoranabuganga ndangamerekezo ryifashishije amashusho, Google Street View ryatangiye gukoreshwa mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha u Rwanda no gufasha abarusura cyangwa abifuza kurumenya, kurusobanukirwa byimbitse.
Abakoresha telefone zigezweho n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, bazi porogaramu ya Google izwi nka Google Maps ifasha abantu kumenya aho baherereye cyangwa aho bagana ngo batayoba, bifashishije ikarita y’Isi.
Mu kurushaho kwagura ubwo buryo ndangamerekezo, mu 2007 Google yatangije na Google Street View, aho kuri ya karita ndangamerekezo ubona amashusho akwereka aho uherereye bikakorohera kumenya niba utibeshye.
U Rwanda rwamaze kujya mu mubare w’ibihugu mbarwa ku Isi byemerewe gukoreshwamo Google Street View, guhera mu ntangiriro za Ukwakira 2022.
Ubu buryo bwatangiye kwerekana uduce dutandukanye tugize Umujyi wa Kigali ariko intego ni uko mu minsi ya vuba bigezwa no mu yindi mijyi yunganira Kigali.
Biteganyijwe ko inyubako zizwi, imihanda n’ahandi hantu h’ingenzi hazajya hafotorwa, amashusho yabyo akabangikanywa n’amakarita agaragaza u Rwanda kuri Google ku buryo uwifashisha Google Maps azajya abona neza niba aho aherereye mu Rwanda ariho yifuzaga kugana koko.
Camera za Google Maps zamaze gutangira akazi muri Kigali aho zigenda zifata amashusho y’uduce dutandukanye hifashishijwe ikoranabunga rituma zifata kuri dogere 360, ni ukuvuga ko zifotora mu byerekezo byose icya rimwe.
Ubu buryo kandi uretse kuyobora abantu, bunafasha mu kumenyekanisha ibyiza bitatse igihugu kuko uwo ari we wese aba ashobora kubyibonera anyuze kuri Google.
U Rwanda ruje rukurikira ibindi bihugu bya Afurika bikorana na Google Street View nka Afurika y’Epfo, Sénégal na Kenya. Ni urwa 11 mu bihugu bimaze gushyirwaho.
Mu 2021 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yasinye amasezerano na Google agamije guteza imbere ikoranabuhanga binyuze mu kugeza internet kuri bose, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, kongerera abaturage ubumenyi mu ikoranabuhanga, gufasha u Rwanda gushyira mu ikoranabuhanga umutungo ndangamurage warwo n’ibindi.
Src:Igihe
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900