Ni ingenzi kudakomeza guhatiriza kandi ni byiza kuba umunyakuri ntutume umuntu ahorana ibyiringiro bidafite ishingiro cyangwa ngo umuteshe igihe cye.
Hari uburyo wakwifashisha ukaba wamenyesha umuntu ko utiteguye gukomezanya na we mu rukundo kandi ukabikora hatagize ubikomerekeramo nk’uko tubikesha ikinyamakuru Cosmopolitan.
Mubwire ko ari umuntu w’igitangaza
Mu gihe wifuza gushyira iherezo ku mubano wawe n’uwo mwakundanaga, ushobora gutangira umuvugisha mu mvugo yuje ineza. Uti ”Ntekereza ko uri umuntu w’igitangaza ariko nsigaye numva ntakigufitiye amarangamutima.”
Iyo umuntu agerageje kubwiza undi ukuri ntakomeze guhatiriza ibitamurimo, bituma uwo bakundanaga iyo abitekerejeho neza, amwubahira umwanzuro afashe no kuba yemeye kuwumumenyesha imbonankubone.
Mwitabe kuri telefoni
Uburyo bwiza bwo kubwira umuntu ko utamwiyumvamo, si ukwanga kumwitaba igihe aguhamagaye ahubwo iyo abikoze cyane cyane iyo mwari mwarahuye nka rimwe agerageza kugutereta, uba ugomba kumwitaba ukamubwira ko wabonye ari umuntu mwiza ariko wumvise mutahuza.
Kutamubera indyarya bimufasha kumenya ko akwiye gushakira ahandi kandi ntagusigaraneho umwikomo wo kuba waramwumviye ubusa cyangwa ngo umuteshe igihe cye amena amazi ku rutare.
Mushimire ko ari wowe yari yahisemo
Ubanza kumwiseguraho ariko ukamubwira ko utiteguye kuba mu bihe by’urukundo na we kandi ukamushimira ku kuba yari yarakubonyemo umuntu wo gukundwa no kwizerwa, ukamugaragariza ko afite igisobanuro gifatika kuri wowe.
Irinde ko yagira ibyiringiro bitazatanga umusaruro
Niba aje kugusaba ko mwakundana ku nshuro ya mbere kandi ukaba ubona ko bitazavamo, witegereza ngo umubwire ko ugiye kubitekerezaho uzamusubiza kuko bituma ashobora kugira ibyiringiro ko bizakunda.
Wikwemera ko atakaza icyo gihe cye cyose yumva ko hari ikintu runaka agutegerejeho, gerageza uhite umuhakanira hakiri kare akomeze ashakishirize ahandi atameze nk’uziritse ku katsi kuko kuvuga “oya” ni uburenganzira bwawe.
Mu gihe uhakanira umuntu, ni byiza ko ubijyaniranya no kumubwira ibyiza kuri we kuko bimufasha kudasigara yumva yiburiye agaciro cyangwa ngo yumve ko nta na hamwe azigera abonera urukundo utabashije kumuha.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900