Uburyo bwo kwigisha gutwara ibinyabiziga mu Rwanda bwavuguruwe

Uburyo bwo kwigisha gutwara ibinyabizga mu rwanda(Integanyanyigisho) byavuguruwe aho hongewemo imyitwrire y’umuyobozi w’ikinyabiziga mu rwego rwo kunoza imyitwarire ikwiye kuranga umushoferi hirindwa amakosa atandukanye.

Abenshi baganaga amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga, bigishwaga ubumenyi ku gutwara ibinyabiziga ariko ibijyanye n’imyitwarire ikwiye kuraga umuyobozi utwaye ntiyitabweho cyane ko itabaga mu Integanyanyigisho yakoreshwa naya mashuri akaba ariyo mpamvu yavuguruwe.

Mu ntangiriro z’Ukuboza uyu mwaka niho integanyanyigisho shya izatangira nkuko umuyobozi w’ishyirahamwe ry’amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga mu Rwanda (ANPAER), Habumugisha Jean Paul yabitanagaje.

Yagize ati “Integanyanyigisho twagenderagaho ubu igiye guhinduka kuko twongeyemo imyitwarire na kirazira bikwiye kuranga abayobozi b’ibinyabiziga, integanyanyigisho nshya irasohoka bitarenze ukwezi kwa 12 kandi twizeye ko izadufasha mu gutegura abayobozi b’ibinyabiziga bashoboye”.

CP John Bosco Kabera yasobanurieye abasoje amasomo yo gutwara uko umuntu akwiye kwifata hirindwa kirazira kugirango hasigasirwe ubuzima bw’abantu.

Yagize Ati “Abayobozi n’abarimu b’amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga bakwiye kumva ko bafite uruhare rukomeye mu guhindura imyumvire y’ababagana baza kwiga gutwara ibinyabiziga, icyo bakwiye gukora rero bagomba kuba bafite imfashanyigisho zigaragaza umuhanda n’uko ukwiye kugendwamo”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abigisha gutwara ibinyabiziga bagomba kuba bafite ibimenyetso byo mu muhanda n’ibyapa ndetse n’ibibuga bigishirizamo bikwiye kuba biteye nk’imihanda, bakabigisha uko bagenda mu muhanda, uko babisikana, uko banyuranaho ndetse nuko bahindukira.

Mu rwego rwo gukomeza gukumira impanuka zisigaye zihitana abatari bake Police y’u Rwanda yatangiye ubukangurambaga mu mujyi wa Kigali bwo kwigisha abakoresha umuhanda, banabahwitura ku makosa bakora ashobora kubaviramo impanuka.

Ubwo ubu bukangurambaga bwatangiraga kuwa kane w’iki cyumweru bwitabiriwe  n ’Abayobozi b’amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga, bagaragarizwa amakosa abatwara ibinyabiziga bakunze gukora banareba n’ibyo bakwiye kwibandaho mu gihe batanga amasomo mu rwego rwo gusohora abanyeshuri bafite ubunyamwuga.

Hari kwigishwa uko umuhanda wagakwiye gukoreshwa mu buryo bwiza  no gukurikiza ibimenyetso n’ibyapa byo mu muhanda, kudakurikiza amategeko bikaba ariyo ntandaro y’impanuka n’imivundo bigaragara mu muhanda,aho muri iyi minsi hasigaye haba impanuka kandi ugasanga zihitana ubuzima bwabantu batari bake.

Abayobozi bibigo byigisha gutwra ibinyabiziga bahawe amahugurwa na Police y’igihugu mu rwego rwo gukomeza gukumira impanuka ziterwa no kwica amategeko y’umuhanda.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *